Perezida wa Kenya William Ruto ntiyumva ukuntu ubucamanza bushaka kuburizamo ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, ntibucana uwaka na Perezida William Ruto nyuma y’aho atangaje ko arikubangamirwa n’ubucamanza kandi akeneye gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Tariki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo Perezida William Ruto, yatangaje ko hari ibyemezo by’inkiko bitinza gahunda ze zo guteza imbere igihugu zirimo kubaka ibikorwaremezo, ubwisungane mu kwivuza n’iyo gushakira Abanya-kenya bose inzu zibahendukiye.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Kenya ubwo yari mu gace ka Nyandarua tariki ya 2 Mutarama 2024, yagize ati “Bucamanza bwacu, turabubaha ariko kudahana abacamanza barya ruswa bigomba guhagarara muri Kenya. Tuzabihagarika uko byagenda kose.”

Yakomeje agira ati “Kudahana abacamanza bigomba guhagarara. None urukiko ruratubuza kubaka uyu muhanda dutegereze ubucamanza kugeza butubwiye ngo tuwubake. Ahubwo PS Mbugua ushinzwe Ubwubatsi bw’Imihanda, zana amafaranga dutangire akazi.”

Martha Koome, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yatangarije bagenzi be bakorana ko iyo abayobozi bavuze ko bashaka kurenga ku byemezo by’ubucamanza, igihugu kiba kigana mu mitegekere idafite inkingi cyegamiye.

Muri ubu butumwa Ikinyamakuru The Citizen kivuga ko cyabonye, Koome, yagize ati “Bijyanye n’umurimo wacu wo kubahiriza Itegeko Nshinga buri gihe, ndabasaba kuzirikana ko ibyemezo by’inkiko biba bigomba kubahirizwa, kandi ko urwego rw’ubucamanza rugomba kubikora nta bwoba.”

Uyu mucamanza yibukije bagenzi be ko barahiriye gukora imirimo yabo, nta bwoba bafitiye uwo ari we wese, abasaba kurinda ubwigenge bw’urwego rw’ubucamanza, bafata ibyemezo bitabogamye.

Umuryango w’Abacamanza muri Kenya, KMJA (Kenya Magistrates and Judges Association), wasabye Perezida William Ruto guhagarika kubatera ubwoba, kandi akubaha Itegeko Nshinga ribaha ububasha bwo gufata ibyemezo byo mu nkiko.

Umunyamabanga Mukuru wa KMJA, Mark Orlando, yamenyesheje perezida Ruto ko ingingo ya 160 y’Itegeko Nshinga irinda umucamanza kwinjirirwa mu kazi n’uwo ari we wese.

Urukiko Rukuru mu Ugushyingo 2023, rwahagaritse gahunda ya Perezida Ruto yo gukata 1.5% ku mushahara w’abakozi ba Leta, yagombaga gushyirwa mu Kigo cyo kubakira Abanya-kenya inzu zo kubamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *