Umukuru w’igihugu Paul Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu, igamije guteza imbere Afrika.
Muri iri huriro ryabaye kuri uyu wa kane tariki 29 gashyantare 2024, mubiro bikuru by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, urubyiruko rwanagaragaje imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.
Iyo gahunda ya ‘Young Leaders Program’, isanzwe itegurwa n’Umuryango uhuje Abafaransa n’Abanyafurika, uzwi nka “French-Africa Foundation“, aho yitabirwa buri mwaka n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku mugabane w‘Afurika.
Uru rubyiruko ruhagarariye abandi rwagaragarije Perezida Paul Kagame gahunda rufite, zirimo guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence), kwihaza mu biribwa ndetse n’uburezi.
Umuryango wa French-Africa Foundation, washinzwe mu mwaka wa 2019, ufite intego yo guhuriza hamwe no guteza imbere ubufatanye bwa Afurika n’Ubufaransa, binyuze mu rubyiruko rufite impano mu buryo butanga icyizere, mu nzego zirimo ubukungu, politiki, imibereho n’umuco, cyane cyane binyuze muri gahunda yayo ya “Young Leaders Program”.
Runo rubyiruko rukaba rwahawe ikaze na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, wabaganirije byinshi ku Rwanda, uburyo rwongeye kuzahuka nyuma y’amakuba rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.
Yabagaragarije ko inzira u Rwanda rwanyuzemo rwongera kwiyubaka yabaye icyitegererezo cy’intsinzi ku bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, bishingiye ku buyozi bwarwo bureba kure, ndetse n’uburyo rwashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga harimo n’abafatanyabikorwa baturuka mu Bufaransa.
Abanyamuryango barimo, Alexandre Coster, Khaled Igué, Grégoire Schwebig, Marion Scappaticci ndetse na Yvonne Mburu ubwo bagiraga igitekerezo cyo gushinga umuryango wa French-Africa Foundation bari bagamije kurebera hamwe uburyo umubano wa Afurika n’Ubufaransa watezwa imbere ku nyungu z’impande zombi.