Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC aho yitabiriye ibikorwa byo gusengera Amerika n’ihuriro rya Rwanda Day.

Amakuru Iyobokamana Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bageze i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera Rwanda Day.

Uretse kuba bitabiriye umunsi wahariwe u Rwanda uzwi nka ‘Rwanda Day’, uteganyijwe ku itariki 2 kugeza kuri 3 Gashyantare 2024, bazitabira n’amasengesho yo gusengera Amerika azwi nka ’National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho yo gusengera Amerika agiye kuba ku nshuro ya 71, ni umuhango ngarukamwaka uba ku wa kane w’icyumweru cya mbere cya Gashyantare, kuva mu mwaka wa 1953, yatangijwe na Abraham Vereide.

Buri gihe uyu muhango witabirwa na Perezida wa Amerika, agahuriza hamwe abanyepotilike b’ Amerika n’abandi bayobozi batandukanye, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta bagasabana mu rwego rwo kumenyana no gusangira bakaganira ku biteza imbere igihugu, hanyuma bagasengera Amerika.

Aya masengesho, yabaye kuri uyu wa kane tariki 01 Mutarama 2024, nyuma yayo kw’itariki ya 2-3 Gashyantare 2024, Umukuru w’Igihugu azitabira Rwanda Day, aho azahura n’Abanyarwanda baba muri leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bazaba baje gutanga ibitekerezo no kuganira ku byerekeye iterambere ry’igihugu cyabo cy’inkomoko.

Kuri ubu imibare igaragaza ko abagera ku bihumbi 13 aribo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu munsi wahariwe u Rwanda uzaba ubaye ku nshuro ya 11 ukabera kuri Gaylord National Resort & Convention Center, mu mugi wa Washington DC.

Rwanda Day Imaze kubera mu mijyi irimo Bruxelles, Chicago, Paris, Boston, Londres, Toronto, Atlanta, Dallas, Amsterdam, San Francisco, Ghent ndetse na Bonn mu Budage ari nabwo yaherukaga kuba mu mwaka wa 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *