Perezida Museveni yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Mu buyobozi bwa bukuru bw’Ingabo za Uganda {UPDF}, hakozwemo impinduka zikomeye zakozwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda.

Muri izi mpinduka harimo kuba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni General Muhoozi Kainerugaba wari asanzwe ari umujyanama wihariye mu bikorwa bya gisirikare, yagizwe Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda.

General Muhoozi uri mu bakunzwe cyane muri Uganda ahawe izi nshingano, asimbuye Gen Wilson Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Mu gihe Lt Gen Sam Okiding yagizwe Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije, asimbuye Gen Peter Elwelu wagizwe umujyanama wa Perezida, nkuko ChimpReports yabitangaje.

Ni mu gihe kandi biri no guhwihwiswa ko umuhungu wa Perezida Museveni, General Muhoozi ashobora no kuba aziyamamariza kuyobora iki gihugu cya Uganda akaba yasimbura Se ku butegetsi mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026.

General Muhoozi uhabwa amahirwe yo gusimbura se ku butegetsi, akunze kugaragara ashishikajwe n’ibikorwa by’umutekano ndetse n’ibya Politiki byo muri aka Karere. Amaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwibanda ku kwigarurira imitima y’urubyiruko abinyujije mu gisa n’ishyaka yise ‘MK Movement’.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *