Perezida Kagame yitabiriye inama ya 37 y’abakuru b’ibihugu naza Guverinoma.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika iraba kuri uyu wa Gatanu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama isanzwe ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika iraba kuri uyu wa Gatanu, Ni inama itangira kuri uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Ndetse umukuru w’igihugu cy’U Rwanda Perezida Paul Kagame akaza kugeza ku bayitabiriye, raporo igaragaza aho amavugururwa yashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.

Ni amavugururwa amaze imyaka umunani asabwe kuyobora, Mu mavugururwa yakozwe muri AU harimo ko uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0,2% by umusoro w’ibicyinjiramo.

Ni inama ya AU nanone kandi iza kwibanda cyane ku burezi, Ikaza kugaragaza uburyo AU yageze ku ntego yabanje gushyiraho uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo birimo n’iby’uburezi muri rusange, Nyuma y’igihe kinini ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga.

Ibyo byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro. Ikigega cya AU cy’amahoro, kimaze kugeramo miliyoni 400$ ndetse umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango nawo ukomeje gutangwa nk’uko biteganywa.

Tubabwire ko kugeza ubu imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *