Pasteri ukubitwa n’umugore we yavuze ko atazongera kwigisha ku rukundo rw’abashakanye.

Amakuru Iyobokamana

Umupasitori ni umuyobozi ushinzwe gushyiraho icyerekezo cy’umuryango wabo w’idini. Zimwe mu nshingano z’uyu mwanya zirimo gutanga inkunga y’idini ku matorero binyuze mu nama cyangwa gufata inshingano z’ubujyanama. Abapasitori bashobora kugira uruhare mu bikorwa byo guha akazi abakozi bashya kimwe no kuganira kumasezerano y’ubucuruzi bw’itorero cyangwa gucunga ishoramari ryakozwe n’ababishinzwe.

Muri Kenya rero hari kuvugwa inkuru y’umwe mu bavugabutumwa ariko utashatse ko izina rye rijya hanze, biri kuvugwa ko azengerejwe n’umugore we amukubita bityo yafashe umwanzuro wo kutazongera kwigisha ibirebana n’urukundo rw’abashakanye.

Gusa nubwo avuga ibyo, yemeza ko adafite gahunda yo kuba yatandukana n’umufasha we ahubwo ngo azakomeza kwihanga kugeza igihe ibi birangiriye n’ubwo nta cyizere k’igihe bizarangirira.

Uyu mupasiteri yavuze ko umugore we yamugize n’kumwana w’inkubaganyi wumva ari uko abanje gukubitwa.

Yagize ati” Mubyukuri imyizerere yange ntabwo inyemerera kwihorera kuko njye ndamutse mukubise namubabaza niyompamvu nahisemo ku rwana intambara yo mu mutima kurenza uko narwana intambara y’umubiri, kandi ntanubwo na senya urugo rwange ngo ntandukane n’umugore”.
Pasiteri Jackson uyoboye itorero ry’umwuka mu gace ka Kawangware, yavuze ko atazongera kwigisha urukundo ku bashakanye kuko arembejwe n’ukugore we umukubita burimunsi.

Aha niho Pasiteri Jackson yahereye avuga ko atazongera kwigisha inyigisho z’abashakanye zijyanye n’urukundo kuko nawe atorohewe n’ubuzima arimo.

Gusa biba bitangaje cyane kumva inkuru nk’iyi dore ko abantu bitwa ko ari abakozi b’Imana baba bakekwaho ko bameranye neza n’imiryango yabo dore ko mu nshingano baba bafite haba harimo no kwigisha uburyo bwiza bwo kubanamo mu mahoro ndetse no kubahana ku bashakanye kandi kubana kw’abashakanye rimwe na rimwe bigirwamo uruhare n’aba bakozi b’Imana kuko basezeranya aba baba bakundanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *