Papa Francis yasabye abategetsi gushaka uko bahagarika ubwicanyi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Amakuru Mu mahanga.

Nyuma y’isengesho rya Angelus rizwi muri Kiliziya Gatolika ryo ku cyumweru, Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile bo mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo amagana y’abaturage mu minsi yashize.

Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023, aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zidahagarara.

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 kamena 2024, yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no kurengera ubuzima bw’abasivile.”

Yongeyeho ko abarimo kwicwa, abenshi ari Abakristu, bicwa kubera urwango rw’ukwemera. Abo ni abahowe Imana.

Bamwe mu baherutse kwicwa muri teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru bashinjwe umutwe wa ADF wica abantu kuko badahuje ukwemera nawo.

Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku idini ya Islam – idini ritemera ibikorwa nk’ibyawo, uvuga ko ukorana n’umutwe kandi wa Islamic State, imitwe yose yashyizwe n’ibihugu bitandukanye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Mu cyumweru gishize, amashusho ateye ubwoba y’imirambo y’abaturage bishwe batemaguwe barimo abagore n’abana i Lubero yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

ADF ni yo yashinjwe kwica abo baturage mu bice bitandukanye bya teritwari za Lubero na Beni, aho ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko hishwe abaturage bagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa.

Papa Francis kandi yasabye amahoro mu bindi bice by’isi birimo Sudan, Myanmar, Ukraine, “n’ahandi hose abantu barembejwe n’intambara z’urudaca.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *