Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe, ahazwi nko Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald, wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Aka gasozi Padri Rugirangonga yubakiweho ikibumnano gasanzwe gasengerwaho n’abaturutse imbande zose z’Isi, kanabereyeho umuhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga, witabye Imana kw’itariki 7 Mutarama 2021.
Nyakwigendera Padri Rugirangoga Ubald yari azwiho kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera muri 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubald Rugirangoga yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, ariko akaba yaranagiye asura ibice bitandukanye by’Igihugu, ajya gusengera abarwayi no kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge.
Uyu mu Padri yavutse muri Gashyantare 1955, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yarize amashuri abanza i Rwabidege kuva mu 1962 kugeza mu 1968.
Yakomereje ayisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Pius ku Nyundo kugera mu 1973, nyuma aza guhungira i Burundi azizwa ubwoko, aza kugaruka mu 1978, akomereza mu Seminari nkuru ya Nyakibanda.
Padiri Rugirangoga Ubald, yaje guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 22 Nyakanga 1984, muri Kiliziya ya Mwezi, nyuma y’imyaka 31 muri 2015 aza kuba Umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kubyigisha ahereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu mu bice bya Rusizi na Nyamasheke.
Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe, ahazwi nko Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro niho hubatswe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Rugirangoga Ubald.