Nyuma yuko mu Buyapani hatowe Miss utarahavukiye byateje impaka ndende.

Amakuru Imyidagaduro Mu mahanga.

Ku mugabane wa Aziya mu gihugu cy’u Buyapani batoye ‘Miss Japon 2024’, witwa Carolina Shiino utarahavukiye, bikurikirwa impaka ndende.

Nyuma yo gutora uyu mu Miss, bamwe bavuga ko atagombye gutorwa nka Miss w’igihugu atavukiyemo, abandi bavuga ko icyo ari ikibazo cy’irondaruhu gituma hari abumva ko atagombye kuba atorwa nka Miss Japon.

Ikinyamakuru kitwa Midi Libre cyanditse ko Shiino Carolina, uheretse gutorerwa kuba ‘Miss Japon 2024’, aravugwaho kuba atari agombye gutorwa kuri uwo mwanya kuko atavukiye mu Buyapani.

Miss Carolina Shiino w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe yamamaza imideri, afite inkomoko muri Ukraine, ni umukobwa wabonye ubwenegehugu bw’u Buyapani atarahavukiye.

Kw’itariki 24 Mutarama 2024, nibwo Carolina Shiino, yatowe nka Miss Japon, ngo yageze mu Buyapani afite imyaka itanu y’amavuko, kuva ubwo ahita ahabwa ubwenegihugu bw’u Buyapani.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa nka Miss Japon, Carolina Shiino, yavuze ko kuba yatsinze iryo rushanwa, byatumye yiyumva nk’Umuyapanikazi wuzuye.

Itorwa rye nka Miss w’u Buyapani ntiryavuzweho rumwe, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwandika, bagaragaza ko bababajwe no kuba yatowe nka Miss w’u Buyapani, kandi nta n’umubyeyi n’umwe afite ukomoka mu Buyapani.

Umwe muri abo yanditse kuri X agira ati “Uriya muntu watoranyijwe nka iss Japon’ nta n’ubwo ari Umuyapanikazi ku mubyeyi umwe, ahubwo ni Umunya-Ukraine 100%. Yego rwose ni mwiza, ariko si uwo kuba Miss Japon”.

Umwe mu bategura iryo rushanwa rya Miss mu Buyapani witwa Ai Wada, yabwiye ikinyamakuru BBC ko Carolina Shiino yatoranyijwe n’abakemurampaka 30 bari hamwe, kandi yandika akanavuga neza Ikiyapani mu buryo bwiza burimo ikinyabupfura.

Yagize ati “Yigirira icyizere, avuga kandi yandika Ikiyapani neza mu buryo burimo ikinyabupfura. Ni Umuyapanikazi kuturusha”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *