Nyuma y’imyaka itatu nta ndirimbo ashyira hanze, umuhanzi Sibomana Aimable yagarutse mw’isura nshya.

Amakuru Iyobokamana

Umuhanzi Nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Aimable, nyuma y’imyaka itatu amaze adashyira hanze ibihangano bye yagarutse mw’isura nshya, ashyira hanze indirimbo yise ‘Turangamira Nyagasani’.

Amazina ye nyakuri yitwa SIBOMANA Aimable cyangwa umwite umusore w’Imana n’bantu umwe mu bahanzi bashya batanga ikizere muri muzika nyarwanda, mu buhanzi bwe n’ubundi akoresha amazina ye (Sibomana Aimable), akaba akunze kwibanda ku ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Mu kiganiro kirambuye umuravanews twagiranye nuyu muhanzi, twamubajije ku ndirimbo ye nshyashya aherutse gushyira hanze yitwa “Turangamire Nyagasani”, atubwira ko ari ubutumwa yahawe n’Imana, aho higanjemo ubutumwa bushishikariza abantu ko bakwiye kwihana kandi bakanyura inzira iboneye, bareke gukomeza kwanga kumva no kwigomeka ku Mana.

Yagize ati “Ubutumwa buyirimo nabuhawe n’Imana muri 2022, ngo nzabugeze kuri benshi  Kandi ko bugomba gusakara kwisi hose.”

Yakomeje avuga ko abamaze kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bayishimiye cyane, akurikije ubutumwa bamuhaye nyuma yo kubyumva.

Twamubajije niba afite  abamufasha mubikorwa bye by’umuziki, atubwira ko ariwe ubyifashamo, akavuga ko abonye abamufasha byamufasha mu rugendo rwo gukomeza gutanga ikizere kuri rubanda akoresheje inganzo Imana yamuhaye.

Uyu muhanzi nubwo akora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, avuga ko injyana akunda cyane, ari injyana ya Gakondo na Classic, ari nazo njyana aririmbamo. Ati “Umuhogo wanjye ndawizera Kandi mfite byinshi byo guha abanyarwanda”. Ndetse yivugira ko ntagusubira inyuma, ati “hamwe n’Imana tuzagera kuri byinshi.”

Mu buzima busanzwe yatubwiye ko akunda kuririmbira abageni aho afite band yitwa ‘INGANZO Band‘ itaramira abageni n’ibindi birori bitandukanye aho ngo basigasira umuco wabanyarwanda baririmba Gakondo y’umwimerere.

Kanda hano urebe iyi ndirimbo uyu muhanzi aherutse gushyira hanze:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *