Nyuma ya PSD, ishyaka rya PL naryo rizashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Amakuru Imibereho myiza. Politiki

Mu gihe amezi arimo yihuta ndetse ari nako imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu irimbanije cyane ko habura amezi agera kuri 4 gusa kugirango abe, Ni nako amashyaka atandukanye arimo Ishyaka PSD na PL yamaze kuba yemeza ko azashyigikira Paul Kagame.

Nyuma ya PSD yahisemo gutanga Perezida Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora, Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Werurwe 2024, Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL yateranye iyobowe na Perezida w’Ishyaka PL,

Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yemeza ko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rizashyigikira Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Kimwe n’abandi benshi bishimira ubuyobozi bwiza bwa Perezida w’u Rwanda akanaba umuyobozi mukuru w’Ishyaka RPF Inkotanyi bagiye bagaragaza ko biteguye kumuhundagazaho amajwi yabo nk’amahitamo meza ya Demokarasi ibereye abanyarwanda Ni nako ishyaka rya PSD na PL bamaze kuba bemeza ko bazashyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Perezida wa PL Mukabalisa Donatille yavuze ko abayoboke ba PL bahisemo gushyigikira ko Nyakubahwa Paul KAGAME yakomeza kuyobora u Rwanda kuko yakoze ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda, akaba amaze kuruteza imbere mu nzego zose, bityo ko bashyigikiye ko ari we waba umukandida wabo kugira ngo akomeze ateze Igihugu imbere.

Yagize ati: “Tumaze gufata icyemezo gikomeye cyane cyo kwihitiramo Umukandida ukomeye, umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame, ubu natwe akaba abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose kugira ngo tuzamuhundagazeho amajwi yose, akomeze kutuyobora mu nzira yo kugera ku iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu.”

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL kandi bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo ibikubiye mu Itegeko Ngenga rigenga amatora, kwemeza amabwiriza yerekeye ishyirwaho ry’urutonde rw’Abakandida b’Ishyaka PL mu matora y’Abadepite yo muri Nyakanga 2024, kugezwaho imirongo migari ikubiye muri Gahunda Politiki y’imyaka itanu y’Ishyaka PL 2024 – 2029. Hanatanzwe kandi n’ubutumwa bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL biyemeje gukomeza kubaka Ishyaka PL kugira ngo rikomeze, ndetse rinarusheho, gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu mu bufatanye n’Abanyarwanda bose muri rusange no kugira uruhare rugaragara muri gahunda zose za Leta kugira ngo Igihugu kirusheho kwihuta mu iterambere.

Kuri iki Cyumweru, ishyaka PSD na ryo ryatangaje ko rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *