Nyanza : Umugabo yakoresheje Ipiki, mu kwivugana umugore we.

Amakuru Ubuzima Utuntu n'Utundi

Mu murenge wa Nyanza haravugwa inkuru y’Umugabo wivuganye umufasha we witwa AYINGENEYE babanaga akoresheje igikoreho cyo gucukuza kizwi nk’Ipiki.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024, Mu murenge wa Nyanza, Akagari ka Higiro, Umudugudu wa Agatare mu ijoro rijigije ubwo uyu mugabo yakoraga aya mabi ndetse agahita yihutira gutoroka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyanza.

Abaturanyi b’uyu muryango batanze amakuru bemeza ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku isaha ya saa saba z’Ijoro ndetse ngo abambere bahageze baje gutabara bakavuga ko Abahageze basanze umurambo wa Nyakwigendera uryamye mu mbuga mu rugo rwabo ndetse ipiki igishinze mu ijosi rye.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko intandaro y’uru rupfu rw’uyu mugore wari ufite abana babiri itamenyekanye neza, Ariko yongeraho ko uyu muryango mu bisanzwe wagiraga byinshi upfa byakururaga amakimbirane kenshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza wabereyemo aya ubu bwicanyi, Rutaganda Jean Félix, Yabwiye itangazamakuru ko inzego z’ibanze ndetse n’iz’iperereza zamaze kugera ahabereye icyaha kugirango zikusanye ibindi bizibiti ndetse n’iperereza rikomeze.

Ati “Ubu turi gushaka uko twakurikirana dufatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB ngo tumenye inzira yanzumo acika”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *