Nyagatare : bashyizwe igorora, Abaturage basaga 3000 bagiye kuvurwa nibura mu minsi 5.

Amakuru Imibereho myiza. Uburezi

Mu Karere ka Nyagatare abaturage barishimira cyane ubufasha bw’ubuvuzi bagiye kwitabwaho mu buryo bwihariye n’abaganga b’inzobere ku ndwara zitanduakanye baturutse mu Bitaro bya Gisirikare I Kanombe.

Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare basanzwe bivuriza ku bitaro bya Gatunda, barishimira ko batangiye guhabwa serivisi zihariye z’ubuvuzi nyuma yo kwegerwa n’abaganga b’inzobere baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Biteganyijwe ko mu gihe kingana n’iminsi itanu gusa, abaturage barenga 3000 bazavurwa indwara zitandukanye muri aka Karere kose ka Nyagatare, bikozwe n’aba baganga b’inzobere.

Urujya n’uruza rwari rwose kuri ibi bitaro bya Gatunda bisanzwe bitanga serivisi ku barenga 230 000, iki gikorwa cyo kuvura abaturage bikozwe n’abaganga b’inzobere baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ni kimwe mu bikubiye mu bikorwa byita ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu.

Abafite indwara ziganjemo iz’uruhu, iz’amagufwa, izo mu muhogo, mu matwi no mu mazuru n’izindi zidashobora kuvurwa n’amavuriro yegereye abaturage ni bo barimo kwibandwaho.

Ni igikorwa cyishimiwe cyane n’aba baturage, Izi serivisi by’umwihariko zirimo guhabwa abo mu Mirenge ya Gatunda, Rukomo, Mimuli, Mukama, Katabagemu, Karama na Kiyombe ifatwa nk’iy’icyaro muri aka Karere ka Nyagatare, ariko abayituye bakaba basanzwe bakorana n’Ibitaro bya Gatunda.

Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro, Dr Niyonkuru Erneste, ashimangira ko igikorwa nk’iki kirimo gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda gifite igisobanuro gikomeye, kuko kigamije koroheza abaturage bo mu bice by’icyaro kubona serivisi z’ubuvuzi.

Uhabwa serivisi asabwa icyangombwa cy’ubwishingizi asanzwe akorana na bwo, Uretse ku bitaro bya Gatunda, izi nzobere z’abaganga baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ziri no mu bitaro bya Nyagatare, aho byitezwe ko zizavura abarenga 2000 kuri ibi bitaro.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’Ingabo na Polisi y’u Rwanda bizamara amezi atatu, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’umutekano n’abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *