Inkuru nkizi zikunze kumvikana aho hari abasore barya amafaranga y’inkumi barangiza bakabigarama, rimwe na rimwe ugasanga bibaviriyemo n’urupfu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Mutarama 2024, nibwo Nyabugogo habyukiye inkuru y’umu agent wa MTN wagiye mumazi abira ashinjwa kurya amafaranga angana nibihumbi 100 y’u Rwanda y’umuzunguzaye yamuhaye ngo amutere inda yarangiza akamutenguha, ahubwo akadukira undi muzunguzayi ari nacyo cyatumye azinduka aza kumuteza ingaru.
Hari mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo umuzunguzayi witwa Alice yashyiraga mu majwi umu agenti wa MTN witwa Eulade ko yamuhaye amafaranga ibihumbi 100,000frw ngo amutere inda nyuma ntayimutere.
Mu majwi y’uruvange abaturage bari bahuruye bose bahuzaga bavuga ko niba yarayamuhaye akwiye kuyamusubiza kuko ibyo bumvikanye atabyubahirije.
Mu gahinda kenshi uyu mugore utifuje kutuganiriza byimbitse k’ubuzima bwe yatangarije ko yahaye uwo mu agenti wa MTN amafaranga ibihumbi 100, ngo amutere inda yamara kuyacakira agahita yigira nkaho bataziranye bamaze kuryamana inshuro Eshanu agahita azana undi muzunguzayi, acyeka ko nawe yayamuhaye ngo baryamane.
Ati “Nge nahaye uriya mu ajenti amafaranga ibihumbi 100frw ngo antere inda none yanze kuyintera nansubize amafaranga yange kuko ibyo twasezeranye ntago yabikoze arangije agerekaho no kuzana indi ndaya ngo icururize iruhande rwe kandi aringe wahacururizaga.”
Gusa Alice yiyemereye ko baryamanye inshuro 5 ariko nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko yamuteye inda kandi aribyo bumvikanye.