Mu nkuru mperuka kubagezaho nababwiraga ko ku ivuko rya Yesu aho bivugwa ko ariho Yesu yavukiye i Betelehemu ko nta birori bya Noheli bazizihiza kuko hamaze iminsi intambara ishyamiranyije na leta ya Israheli ndetse n’umutwe wa Hamas.
Aka kanya abacuruzi bakorera i Betelehemu bakomeje kugerageza kureshya abakiriya kugira ngo babagurire, Imvugo yamaze guhinduka ubu icyo bari kuvuga ni “Noheli Iba buri munsi”.
Nta giti cya Noheri cyangwa amatara yaka muri Manger Square cyangwa ku mihanda ya kaburimbo nkuko hano Uganda bimeze cyangwa abari mu bice bindi bitandukanye babibona.
Ubusanzwe aka gace mu bihe nkibi habaga huzuye ba mukerarugendo ndetse n’imitako ikurura bamwe bakumva bagakwiye kwizihiriza uyu munsi mukuru muri aka gace, ariko ubu ni agace gatuje cyane.
Nta birori biteganyijwe bya Noheli nkuko byari bisanzwe bitegurwa, kandi nta mitako cyangwa ibindi byose bijyanye n’ubugeni, Gusa hari bamwe mu bacuruzi cyane baciriritse barimo kugerageza gucuruza utuntu tumwe na tumwe nk’imitako n’imisaraba gusa mu byukuri biri kugorana ko babona ababigura kuko abaturage ninaha biyemeje kutizihiza Noheli bitewe nuko hari intambara.
Isiraheli ivuga ko mu nzu ya Noheri, iduka rya Giacaman, ibintu bimeze nabi kuva nyuma gato yo ku ya 7 Ukwakira igitero gitunguranye cyagabwe kuri Isiraheli n’abarwanyi ba Hamas bakorera i Gaza cyahitanye abantu 1200. Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko igisirikare cya Isiraheli cyagabye igitero cyo mu kirere no ku butaka cyahitanye abantu barenga 18.000.
Agira ati: “Iyi ni Noheri mbi cyane. No mu gihe cya intifada ya mbere, intifada ya kabiri, ntabwo byari bimeze.” Agira ati: “Iyi ni Noheri mbi.
Giacaman, umukirisitu wabaga i Betelehemu ubuzima bwe bwose, akurikirana ibisekuruza bye kugeza ku ntsinzi y’abasaraba bageze muri ako gace mu binyejana byashize. Mu iduka rye, itsinda rito ry’abanyabukorikori barakora cyane ku kazi, bashushanya ibishusho bya Mariya na Yesu w’uruhinja no gushyiramo imitako y’ibiti bya Noheri.
Al-Alli, usanzwe ari umuyisilamu, ahangayikishijwe n’ejo hazaza. Agira ati: “Ariko ndasengera amahoro, kugira ngo Isiraheli na Palesitine bishyire hamwe.”
Ejo hashize ku munsi wo Kucyumweru ntago higize humvikana amasengesho nkuko bisanzwe ngo bibe byitabiriwe gusa nanone humvikanye jwi rirangurura rivugira mu nzu y’umusigiti riti “Dusabiye amahoro abana”