Nigeria : Abagera kuri 11 batawe muri yombi bazira kurya mu gisibo cya Ramadhan.

Amakuru Iyobokamana Mu mahanga.

Mu gihe Ku Isi hose abayisiramu bamaze iminsi micye batangiye igisibo cya Ramadhan aho abayisiramu bose baba bari mu masengesho ndetse batemerewe kurya mu masaha atarabigenewe.

Ki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Polisi ya kisilamu muri Nigeria izwi ku izina rya Hisbah, yataye muri yombi Abayisilamu 11 bafashwe bari kurya mu gisibo cya Ramadhan, Aba Hisbah yataye muri yombi nabo muri leta ya Kano yo mu Majyaruguru ya Nigeria, bombi bafashwe barya mu masaha atemewe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru African News avuga ko Umuvugizi wa Hisbah, Lawal Fagge, yatangaje ko hafashwe abagabo 10 hafi y’amasoko, ndetse n’umucuruzi w’umugore wafashwe arya ku bicuruzwa bye.

Yagize ati: “Twabonye abantu 11 barimo umudamu ugurisha ibinyomoro byagaragaye ko arya ku bicuruzwa bye.”

Nyuma yaho abo 11 biyemeje kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa byongeye kandi imiryango yabo yasabwe gucunga niba biyiriza ubusa koko.

Icyakoze Fagge akomeza avuga ko abatari Abayisilamu batazafungwa mu gihe bazafatwa babagurisha ibiryo mu gisibo.

Abayisilamu biyiriza ubusa kuva izuba rirashe kugeza rirenze mu gisibo cya Ramadhan bakaba baragitangiye ku ya 11 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *