Ni iyihe mpamvu ituma Abanyafrika aribo berekana kwemera Yesu kuruta ahandi hose ku isi?

Amakuru Iyobokamana Utuntu n'Utundi

Yesu Kirisitu yabayeho mu myaka 2023 ishize. Imyemerere ya Gikirisitu ni we ikomokokaho. Uyu mugabo wavukiye mu muryango w’Abayahudi, ariko aba ntibamwemera nk’intumwa y’Imana, nubwo bahuje amaraso nawe.

Bamufata nk’umuntu wabayeho kuko batamwambaza nk’uko Abakirisitu babigenza.

Imyemerere ya Gikirisitu yasakajwe n’Abaromani, ikwira mu Burayi, ndetse iza gukwizwa no mu bindi bice by’Isi, cyane cyane mu bihe by’ubukoloni.

Abanyafurika bahoze bafite imyemerere yabo ya gakondo, gusa Kiliziya ije ikura kirazira, benshi bayoboka kwambaza Yesu na nyina b’Abayahudi, baca ukubiri na Ryangombe, Nyabingi n’ibindi nk’ibyo byo mu myemerere gakondo yo muri Afurika.

Kuri ubu Afurika iza mu bice bicye by’Isi bibarizwamo abantu bakitabira gusenga bashimitse, mu gihe abasakaje ubutumwa bwa Gikirisitu bo basa n’abakomeje gutera umugongo iyo nzira.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Pew Research Center, cyakoreye ubu bushakashatsi mu bihugu 84 byo Ku Isi bibarizwamo abakirisitu benshi hagamijwe kureba ubwitabire bwabo mu bikorwa byo gusenga.

Ibihugu 35 mu byakorewemo ubushakashatsi, abakirisitu bangana na bibiri bya gatatu bagaragaje ko gusenga ari ingenzi cyane mu buzima bwabo. Uretse ibihugu bitatu muri byo [Amerika, Philippines, Malaysia] ibindi byose ni ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse no muri Amerika y’Epfo.

Abagera kuri 75% by’abakirisitu batuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bagaragaje ko gusenga aribyo biza imbere mu gihe mu bihugu by’u Burayi uko imyaka igenda ishira imibare y’abakirisitu bahatuye igenda igabanuka cyane.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 12% by’abakirisitu bahatuye nibo bagaragaza gusenga nk’ingenzi cyane kuri bo mu gihe mu bihugu nk’u Budage n’u Bwongereza ari 12% na 11% gusa.

Iyo bigeze mu kwitabira amateraniro ku buryo buhoraho ibihugu bya Afurika bikomeza kuza imbere, urugero nko mu bihugu bya Nigeria, Liberia, Senegal, Cameron n’ibindi byagaragaye ko byibuze abakirisitu bane muri batanu badasiba amateraniro na rimwe, mu gihe iyo bigeze mu bihugu by’u Burayi bigabanuka cyane.

Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko abakirisitu mu bihugu byateye imbere barushaho kugenda bagabanuka mu gihe ku rundi ruhande mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere imibare ikomeza kuzamuka umusubirizo.

Mu nyigo yakozwe n’umwarimu muri Technological University muri Singapore mu 2021, yagaragaje ko kimwe mu bituma ubukirisitu bucika mu bihugu byateye imbere ari iterambere biba bimaze kugeraho mu bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi muri rusange.

Kimwe mu bigararukwaho n’uko benshi [abakennye] mu bihugu bya Afurika bikiri mu nzira y’iterambere, babone idini ya gikirisitu nk’ubuhungiro, aho usanga abenshi bugarijwe n’ubukene bahungira mu nsengero kubera ijambo ry’ihumure rihatangirwa rikabagarurira icyizere ndetse abenshi bakajyayo bakurikiye amasezerano ahatangirwa.

Iyaguka ry’imiryango ya gikirisitu iri hirya no hino ku mugabane naryo riri mu bitera Abanya-Afurika kwizera Yesu cyane kubera ko iyi miryango iba ifite intego yo gufasha abantu cyane abari mu bukene. Aha akenshi umuntu ufashwa abwirizwa ijambo ry’Imana bigatuma aba umuyoboke.

Ikindi cyagaragajwe ni uko abatuye Afurika benshi babona ubukirisitu nk’inzira y’ubuzima bwiza ndetse inzira yabafasha kugera ku ntego zabo, bivuze ko abenshi ntahandi ikizere cyabo kiba kiri uretse muri Yesu gusa.

Nubwo imyemerere ya gikirisitu yagejejwe muri Afurika n’Amerika y’Epfo biturutse ku bukoloni, abatuye iyi migabane nibo basigaye bakomeye mu gakiza ndetse no gusenga kurenza ababagejejeho iyo vanjili cyangwa bimwe abandi bita ubutumwa bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *