Bijya bibaho ko mu bashakanye umwe aca inyuma undi agasambana rimwe na rimwe akabyara umwana hanze. Hari rero ababigira ibanga gusa nubwo uwo mubana aba atabizi ntibivuze ko nta kibazo cyiba gihari. Uyu munsi Umurava News tugiye kugufasha kukwereka inama zagufasha.
Inama
1. Icyambere kihutirwa ni ukwihana ukamaramaza ugasaba imbabazi Imana ntuzongere gusambana na rimwe ukundi. Ntabwo ari ukureka gusambana n’uwo mugore uvuga ko mwabyaranye gusa ariko n’abandi bose waba usambana nabo.
2. Uzajye kwipimisha SIDA kugirango urebe ko utanduye kugirango utangire ufate imiti hakiri kare utararemba kandi usanze uri HIV + ni ukwihutira kubwira umugore wawe nawe akajya kwipimisha kugirango nawe yivuze niba ari ngombwa.
3. Gukurikirana bariya bana bavuga ko ari abawe kugirango umenye neza niba uriya mugore mwaryamanye avuga ukuri. Bibaye ngombwa mwakwipimisha ADN nabo bana bakareba niba ari abawe koko. Mugihe basanga ari abawe ni ukubemera, ukabimenyesha umugore wawe ubanje kumusaba imbabazi. Nyuma yaho ukwiye kurera abo bana, ukajya ubasura, bakamenya ko ari wowe se kuko ubwo ni uburenganzira bwa buri mwana wese. Niba nyina afite ubushobozi, yabagumana ukajya umufasha kandi usura nabo bana kugirango ubiteho. Mugihe nyina yaba atishoboye, ukwiye gusaba imbabazi umugore wawe ukaba wabazana mu bandi bana cyangwa se ukabajyana kubabyeyi bawe. Ariko icyarushaho kuba kiza ni uko bagumana na nyina ukabafasha babana. Izo n’ingaruka z’icyaha !
4. Uwo mugore mwasambanye ukwiriye kumubwiriza kugirango yihane ave mubyaha, amenye kandi akunde Imana.
Hamwe nibyo byose ukeneye gusenga no kuganiriza iki kibazo cyawe Pasitori wawe kugirango agusengere ashobore no kugukurikirana no kuba yakugira nama mugihe byaba bikenewe.