Ngiyi inkomoko y’Insigamugani “Yakoze aho bwabaga Cyangwa “Yakoze iyo bwabaga.”

Amakuru Amateka Utuntu n'Utundi

Insigamugani Yakoze iyo bwabaga Cyangwa yakoze aho bwabaga, yakomotse kuri Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse abagihaye ihene n’intama, ahasaga umwaka wa 1500.

Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo yahoraga ashobora bakamubwira bati “Kora iyo bwabaga!” Naho usanzwe atagira imbaraga zo gukora iki n’iki, iyo kimunaniye bagira bati “Gerageza” Iryo jambo rero ryo gukora iyo bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi!

Byatangiye hagati y’ingoma ya Ndahiro n’iy’umuhungu we Ndoli, Hariho umugabo witwa Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna Bari abagaragu ba Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga; ibi byo gucuragura; ariko bakagira n’ubundi burozi busanzwe.

Aho shebuja apfiriye yishwe n’Abakongoro bamutsinze i Rubi rw’i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i Karagwe k’Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b’ibwami barabahiga barabahashya kugira ngo batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho, abandi bati “Yapfanye na se”.

Ubwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara, ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo Nduga ari Mateke uwo Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.

Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?”

Nkoma Ati “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko nshumba ubundi.” Abandi baramubwira, bati “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye, bazamuduhera agapfa tukaruhuka!” Aradukukanye yakabura amagara!

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.”

Kuva ubwo rero rubanda babona umuntu unaniwe n’umurimo yari asanzwe ashobora, bakigana uko Abaryankuna babwiye Nkoma, bati “Kora aho bwabaga”, ariko bo baba bavuga ubugabo yari asanganywe, bifata bityo.

Gukora iyo bwabaga ni ukwiharahara.

Inkomoko: Ibirari by’Insigamigani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *