NESA yatangaje igihe abanyeshuri bazagira mu biruhuko.

Amakuru Rwanda Uburezi

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye bamaze kumenyeshwa ingengabihe yabo ya gahunda yo kwerekeza mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2023/2024, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi.

NESA yasohoye amatangazo ajyanye na gahunda ndetse n’ingengabihe yo gutaha berekeza mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri ku munsi wejo tariki ya 18 Werurwe 2024.

Abanyeshuri bazatangira gutaha guhera ku itariki ya 25 kugeza ku ya 28 Werurwe 2024, nk’uko biteganyijwe buri Karere kaba gafite gahunda y’umunsi abanyeshuri bazakoreraho ingendo bajya mu biruhuko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *