Mumurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera hunvikanye inkuru y’umugabo n’umugore bakomeje gucucura abagabo utwabo, nyuma yo gushukwa bakaza murugo bamara kugera mucyumba bikababyarira amazi nkibisusa.
Iyi nkuru yabaye kimomo ubwo abaturanyi bakomeje kumva induru za hato na hato murugo rw’umuturanyi bajya kureba bagasanga n’umugabo bafatiriye bamushinja ko yasambanyije uyu mugore.
Baragira Bati uyu mugore yoshyoshya abagabo akababwira ko afite ikibazo ashaka ko yaza akamugira inama, umugabo yamara kuhagera umugore akamuha karibu mucyumba amubwira ko umugabo we atahaheruka.
Bamara kugera mucyumba mu kanya nkako guhumbya umugabo we akaba araje azanye nabandi bagabo bagahita badukira wamugabo bakamuburagiza ndetse bakamwaka amafaranga yose bashaka. Abaturage bavuga ko babona ari nk’umushinga bapanze ngo kuko bibaye inshuro nyinshi.
Sebarundi Ephrem, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima abajijwe kubyiyinkuru yasubije ko, inkuru y’urugo rwabayemo urugomo yayumvise y’umugabo wafatiwe murugo rwabandi arigusambanya umugore utaruwe, ariko ngo ibyuko baba babikora nkumushinga ntamakuru abifiteho.
Sebarundi Ephrem, Kandi avuga batangiye ipererereza kuri icyo kibazo ndetse nabo banyarugomo bakaba barashyikirijwe RIB.
Uyu muyobozi yakomeje gukangurira abashakanye kujya barinda amasezerano baba barahanye, niryo gucana inyuma ririmo mu rwego rwo kwirinda ibibazo bya hato na hato.