Mu birori binogeye ijisho Umuhanzi akanaba utunganya amashusho {Video Editor}, Christian Mugwaneza yasabye anakwa umukunzi we Taussi {Amafoto}

Amakuru Imyidagaduro Urukundo

Umuhanzi, Umunyamakuru ndetse akanaba umuyobozi w’amashusho, {Video Director and Editor} Christian Mugwaneza yasabye anakwa umukunzi we BIZIMANA Taussi bamaranye igihe kitari gito bakundana {Amafoto}

Mu birori byasaga neza cyane, MUGWANEZA Christian Umunyamakuru, Umuhanzi akanaba umuyobozi wo gutunganya amashusho {Video Director and Editor} wamenyekanye cyane ku izina rya Mu Chris yakoze ubukwe bw’agatangaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Ni ubukwe bwaranzwe n’umudiho, agasusuruko ku maso y’ababutashye byumwihariko inshuti n’imiryango b’abageni dore ko bakiri bato bakagira inshuti nyinshi zo mu rubyiruko zakoze iyo bwabaga mu kuryoshya ibirori.

Mu marira kandi menshi yatewe n’indirimbo Christian yaririmbiye umufasha we ibirori byasojwe benshi bagishaka gutarama, Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu dusoje tariki ya 2 Ukuboza 2023, butangijwe n’umuhango wo gusezeranywa imbere y’Imana mu musigiti wa .

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga ahazwi nko muri DTC “Inzu Park In” inzu mberabyombi yagenewe amakwe n’ibindi birori nkabyo, MUGWANEZA Christian na BIZIMANA Taussi bakoze indi mihango yo gusaba no gukwa, Nyuma yuko kuwa 5 Mata 2023 bari basezeraniye imbere y’amategeko mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama.

Ni ubukwe bwanagaragayemo bamwe mu byamamare mu ruganda rw’Imyidagaduro mu Rwanda barimo Umuraperi GSB Kiloz usanzwe akoranira bya hafi na Christian uzwi nka Mu Chris, MC Gasana Inyamamare wa Flash FM Radio/TV wari na MC muri Reception y’Ubu bukwe ndetse n’abandi.

Imbere y’imbaga nyamwinshi yari yitabiriye ibirori byabo, MUGWANEZA Christian usanzwe unafite zimwe mu ndirimbo zakanyijijeho zirimo “Madamu, Fight for you” yafatanije na Iyzo Pro, Rara n’izindi nyinshi yafashe akanya akorera mu nganzo umufasha we maze nawe ntiyatinzamo gusuka amarira y’ibyishimo n’urukundo,

Mu Chris yaririmbiye umufasha we indirimbo y’umuhanzi King James yitwa “Igitekerezo” yuzuyemo amagambo akora ku mutima cyane maze biragorana ko Taussi wari ufashwe mu biganza n’umukunzi we Christian ko yihangana ararira biratinda.

MUGWANEZA Christian wamenyekanye nka “Mu Chris” usibye kuba akora ibijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse n’ubuhanzi asanzwe ari n’umunyamakuru wa Umurava.com ndetse akaba abimazemo igihe kitari gito mu gisata cyo kwandika ndetse no kuri Youtube Channel yabo.

Nyuma y’Ubukwe Mu Chris yatangarije Kigalihit.rw na Umurava.com ko yishimiye intambwe yateye kuko ari intambwe ishimangira ubugabo, Ndetse akavuga ko zibaye izindi mbaraga mu kazi ke ka buri munsi cyane ko ubu afite umufasha uzajya amushyigikira muri buri kimwe.

Ati “Ndanezerewe cyane mu buryo mutakumva, Gusa muri rusange icyo mfite ku mutima ni Ishimwe ku bantu bose baje kudushyigikira ndetse nkashimira cyane umufasha wanjye wambereye umukunzi mwiza kugeza kuri uyu munsi duhanye igihango cy’akaramata”

REBA HANO INDIRIMBO YA MU CHRIS YISE “MADAMU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *