Minisitiri wa Siporo yashimiye APR FC, nyuma yuko igeze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Amakuru Imikino

Munyangaju Aurore Mimosa, minisitiri wa Siporo mu Rwanda, yashimiye APR FC ku bwo kuba yatsinze Yanga ikagera muri 1/2 vyirangiza mu mikino yo guhatanira igikombe cya Mapinduzi Cup.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, imaze iminsi muri Zanzibar aho yitabiriye irushanwa ryiswe (Mapinduzi Cup) ryitabirwa n’ibigugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2024, APR FC yacakiranye na Yanga mu mukino wa nyuma wa 1/4, maze APR itsinda Yanga 3-1, ihita igera muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter yashimiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC).

Mu butumwa Munyangaju Aurore Mimosa yanyujije ku rubuga rwa X bwagiraga buti
“APR FC Oyeeee! Mwakoze kuri iyi ntsinzi nziza.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC izakina muri 1/2 cy’iri rushanwa na Mlandege yo muri Zanzibar, ari naho aya marushanwa ari kubera.

Ibyishimo byari byose kw’ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda (APR FC) nyuma yo gutsinda Yanga bakagera muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye APR FC, nyuma yuko igeze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *