MINALOC yagaragaje uburyo bushya bwo gufasha uwataye indangamuntu kongera kuyibona.

Amakuru Ikoranabuhanga Imibereho myiza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iravuga ko ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndagamuntu, aho kuri ubu bazajya bashakishwa aho bari hose bakazisubizwa cyangwa zigasubizwa mu kigo cy’indangamuntu kikabashakisha bakazisubizwa.

Ibi ngo biri muri gahunda yo gufasha abaturage kutazacikanwa n’amahirwe yo gutora, Hari abaturage bavuga ko bagiye bitabira gahunda zo kwifotoza ku bashya no gukosoza indangamuntu ku bo zagaragaragamo amakosa, ku buryo nta nzitizi n’imwe izabababuza kwitabira gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepute.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ngo hatazagira ucikanwa gutora kubera ko yataye irangamuntu cyangwa se kubera ko irimo amakosa, ubu hashyizweho uburyo bwo gukusanya indangamuntu aho ziba zaratakaye hirya no hino ku buryo ba nyirazo bashakwa bakazisubizwa cyangwa zigasubira mu kigo NIDA kikaba ari cyo kizabashaka kikazibaha.

MINALOC irimo gukoresha ubu buryo mu gihe usanga hirya no hino muri za gare, mu masoko, ku biro by’inzego za Leta n’ahandi hamanitse ikarinda ndangamuntu abantu bagiye bata, mu buryo bwo kuzirangisha.

Mu buryo busanzwe uwataye irangamuntu ni we wajyaga kubariza aha hose ariko kuri ubu azajya ashakishwa ayisubizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *