Menya ibya Bad Rama na Marina  baserutse bafatanye agatoki ku kandi, mu gitaramo cya kigali boss babes.

Amakuru Imyidagaduro

Menya ibya Bad Rama na Marina  baserutse bafatanye agatoki ku kandi, mu gitaramo cya kigali boss babes.

Mu gitaramo cyatrguwe na kigali boss babes kiswe ‘ Black Elegancy’, Bad Rama na Marina  baserutse bafatanye agatoki ku kandi.

Ni kenshi hagiye humvikana aba bombi bashyirwa mumajwi yuko baba bakundana nyamara bose bakinumira ntihagire icyo batangaza koko niba bakundana, ahubwo bakavuga ko bahuzwa n’akazi k’umuziki.

Bad Rama na Marina bari bahuriye muri lebel ikora ikanatunganya indirimbo yitwa ‘The Mane’ yashinzwe na Bad Rama, ari naho ibi byose byagiye bikomoka.

Nyuma y’igihe kinini baje gutungurana baseruka mu gitaramo cyabereye muri Centurnery Park Hotel, cyateguwe na Kigali boss babes kiswe ‘Black Elegancy’ Bafatanye agatoki kukandi, benshi bongera kwibaza Koko niba ibyabavugwagaho ko bakundana byaba bifite ishingiro.

Muri iki gitaramo umuhanzikazi Marina, yabajijwe niba akundana na boss we Badrama, asubiza ko bakunda, ariko atari ibya abacheri, Bad Rama nawe ati uyu mufata nk’umwana wanjye ndetse akaba n’inshuti yanjye.

Badrama kandi yabajijwe niba ashobora kugarura uyu muhanzikazi muri The Mane, maze avuga ko nubundi bakorana, kandi bafitanye umubano wahafi cyane Kandi ko icya mbere ari ubushuti bafitanye.

Muri iki gitaramo ni nabwo itsinda rya Kigali Boss Babes ryamuritse integuza (Trailer) ya filime mbarankuru y’ubuzima bwabo (Reality show).

Berekanye integuza y’iyi filime mu birori bya ‘Black Elegance Party’ bakoze mu ijoro ryakeye, bemeza ko izajya itambuka kuri Netflix cyangwa se kuri Show Max.

Ni filime bakorewe mu bihugu bitandukanye ku isi birimo; Nigeria, u Rwanda, Senegal, Dubai, Ubushinwa n’ahandi.

The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bari babukereye mu bitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes, bamurikiyemo iyi filime yabo ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *