Menya byinshi ku nzu y’agatangaza Cristiano yaguze mu kirwa cy’abaherwe i Dubai.

Amakuru Imikino Mu mahanga.

Cristiano Ronaldo, rurangiranwa muri ruhago ukomoka muri Portugal akaba akinira ikipe yitwa Al Nassr muri Saudi Arabia, biravugwa ko yamaze kwibikaho inzu imwe y’agatangaza iri mu Kirwa cy’Abaherwe i Dubai.

Uyu mugabo yamamaye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Real Madrid yo ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Esipanye. Akaba afite imitungo myinshi itandukanye nk’amahotel, amazu y’ubucuruzi n’ibindi yagiye akura muri ruhago.

Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko Cristiano Ronaldo yamaze kwibikaho inzu iri mu Kirwa cya Jumeirah Bay cyizwi nk’Ikirwa cy’Abaherwe ‘Billionaires Island’ benshi bafata nk’imuhira h’ibyamamare bifite amafaranga menshi.

Ntabwo iki kinyamakuru cyigeze kigaragaza iyo nzu ndetse n’amafaranga yayiguze ariko bivugwa ko yaba yarayiguze ari hagati ya miliyoni 10 n’100 z’amapawundi.

Iki kinyamakuru kandi kikaba cyatunze agatoki imwe mu nyubako zigurishwa ziri kuri iki Kirwa iri ku kuri meterokare 30,000 ifite ibyumba 6 byo kuryamamo, Pisine ireba mu Mujyi wa Dubai, inzu zo gukondesha, ububiko bujyamo imodoka 7.

Cristiano Ronaldo winjiza arenga miliyoni 175 z’Amayero ku mwaka mu ikipe ya Al Nassr, tariki ya 19 Mutarama 2024, azahabwa igihembo cya Maradona Awards gihabwa rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe, uyu mwaka yatsinze ibitego 54, ni mu bihembo bya Globe Soccer Awards bizatangirwa i Dubai.

Biravugwa ko Cristiano n’umugore we Georgina vuba cyane bazaba babana muri uru rugo rushya.

Dore ikirwa cy’abaherwe bivugwa ko Cristiano yaguzemo inzu.

Dore inzu bivugwa ko Cristiano Ronaldo yaguze mu kirwa cya Jumeirah Bay.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *