Madamu Jeannette Kagame yasabanye n’abana bato basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023.

Amakuru Politiki Uburezi

Madamu Jeannette Kagame yasabanye n’bana bato basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 ndetse agaruka cyane ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ububi bwazo utibagiwe ingaruka zikomeye zitera.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, Madamu Jeannette Kagame yasangiye n’ihuriro ry’abana bato baturutse mu mpande zose z’Igihugu maze basangira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 nk’imbaraga z’ejo hazaza z’U Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’aba bana baturutse hirya no hino mu Gihugu, anabifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani ndetse n’ibiruhuko byiza banarushaho kuzakora neza mu mwaka utaha w’amashuri 2023/24.

Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro byateguwe mu rwego rwo gusangira ndetse no kubasusurutsa basoza umwaka wa 2023, byitabwirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange.

Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo udukino, imbyino, gushushanya, gukina umupira, gusoma ibitabo, abana berekana impano zabo, n’ibindi, Ibi birori byayobowe n’abana Theia Rwahigi Ishimwe afatanyije na Yuhi Nicky Daicky.

Mu kugaragaza impano zabo nk’abana bato, Umwana witwa Irankunda Abi Divine w’imyaka icyenda, wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza kuri G. S Mwulire II, yatambukije umuvugo yise “Agaciro kanjye”, Ubuzima bwanjye’ avuga ko yishimiye cyane  kuba yahuye na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Meze neza kuko nahuye n’umuyobozi nkunda cyane, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Ndisanzuye, ndumva merewe neza cyane. Yampaye impano nziza zishimishije cyane.’’ Madamu Jeannette Kagame yageneye impano aba bana zitandukanye zirimo ibikoresho by’ishuri, ibikinisho, imipira yo gukina, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

nk’Imbaraga z’Igihugu z’ejo haza Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yateze amatwi aba bana bato yumve impano zabo ndetse aganira nabo abifuriza kuzakorana umurava ubwo bazaba basubiye mu mashuri umwaka utaha ndetse aboneraho kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka n’imiryango yabo,

ndetse no kuzagira ibiruhuko byiza byiza bumvira ababyeyi mu rugo ndetse bakazirikana cyane gufata akanya basubira mubyo bize kugirango bizabafashe gutsinda neza amasomo yabo ubwo bazaba basubiye ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *