Kwibuka30: Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 30 yatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali {Amafoto}

Amakuru Kwibuka

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi hatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Amabendera yose ari ku butaka bw’u Rwanda yaba ay’u Rwanda ndetse n’agaragaza imiryango n’ibihugu by’amahanga yururukijwe kugeza hagati, mu rwego kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, baje kwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 30, bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Abayobozi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *