Kuki mu basilamu harimo ibice bihora bihanganye “aba Suni n’aba Shia” Sobanukirwa impamvu.

Amakuru Iyobokamana

Amateka agaragaza ko intambara zishingiye ku myemerere, arizo ntambara zimaze guhitana abantu benshi kuruta abishwe n’intambara z’isi uko ari ebyiri.

Hakunze kumvikana amakimbirane mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati, ashingiye ku idini ya Isilamu. Kenshi bivugwa ko ari ubushyamirane hagati y’abayisilamu b’aba suni n’abayisilamu b’aba shia.

Ubundi idini ya isilamu yubakiye ku bintu bibiri; Coran n’imigenzo y’intumwa y’Imana Muhamadi.

Abasuni bakomoka ku ijambo ry’icyarabu rivuga Suna; risobanura umurongo w’intumwa Muhamadi.

Abasuni rero ni abayisilamu bakurikiza coran n’imigenzo y’intumwa y’Imana Muhamadi, abo bumva ko ibyo Imana yavuze n’ibyo intumwa yavuze bigomba kuguma gutyo bidahinduka kandi bakabikurikiza.

Ariko hari abantu basobanura imirongo ya coran n’imigenzo ya Muhamadi mu buryo butandukanye,

Kamere muntu yumva ibintu mu buryo butandukanye, umuntu agasoma umurongo akawumva ukwe, undi nawe yaza kuwusoma akawumva ukwe.

Ni cyo gituma rero havuka amatsinda ashingiye ku myumvire itandukanye.

Aba shia ni abayisilamu bakurikiye imitekerereze isobanura coran n’imigenzo ya Muhamadi, ariko bakavuga ko nta wundi muntu ushobora kugira icyo asobanura ku idini, atari abakomoka ku muryango w’intumwa y’Imana Muhamadi.

Aba shia bemera ko nyuma y’urupfu rwa Muhamadi ari bo bagombaga kuyobora isilamu.

Bivugwa ko aba suni ari bo benshi bagize hafi 85 by’abayisilamu ku Isi.
Nyuma y’urupfu rwa Muhamadi yasimbuwe n’abandi bantu bane; Abu Bakr (632–634), Umar ibn al-Khattab (634–644), Uthman ibn Affan (644-656), na Ali Ibn Abi Talib (656–661).

Aba shia bemera uwa nyuma ko ariwe muyobozi wenyine wa Islamu kuko abandi batakomokaga mu muryango wa Muhamadi.

Byumvikana ko abashia babayeho kuva kera n’abasuni babayeho kuva kera.
Ubu rero kuba byaratangiye kuba intandaro y’intambara n’imirwano biterwa n’imiyoborere isanzwe muri biriya bihugu byo hanze.

Kuko kuva kera abasuni n’abashia bahoze babana neza, ariko nyuma nko muri Iraq ubu bashyizeho ubutegetsi bushingiye ku ba shia, kuko bavanyeho ubutegetsi bwa Sadam bushingiye ku ba suni.

Ikibazo gituruka ku bihugu byo hanze cyane ibifite imbaraga

Ibyo bihugu biza bishaka imitungo ya biriya bihugu cyangwa izindi nyungu za politiki, byifashisha ayo matsinda. Niba igihugu kiyobowe n’umusuni, bakagumura abashia babereka ko yabakandamije kubera ko ari abashia. Bakabatera inkunga bakavanaho ubutegetsi bw’abasuni buba bwarabakandamije.

Nibwo rero usanga amakimbirane arushaho gufata indi ntera hagati y’abasuni n’abashia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *