Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwiseguye ku baturage bakererejwe n’umushinga wa Green City ugomba gushyirwa mu bikorwa mu mwaka itanu irimbere, ukazakorerwa mu Tugari tubiri two mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ni umushinga ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko zimwe mu mpamvu zatumye utinda gushyirwa mu bikorwa harimo kuba ari bwo bwa mbere bari bagiye gukora umushinga umeze nkawo ku buryo byasabaga kubanza kuwitondera kugira ngo uzakorwe mu buryo bunoze kandi ubereye buri wese.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024 hatangajwe ko igishushanyo mbonera cya Green City cyamaze kwemezwa ku buryo mu bihe bya vuba uyu mushinga abatuye uwo Mujyi bategerezanyije amatsiko uzatangira gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yavuze ko igishushanyo mbonera cyamaze kwemezwa ku buryo batangiye kwakira ubusabe bw’abashaka kubaka.
Yagize ati “Buri muntu wese ufite ubutaka hariya ashobora gukoresha ubutaka icyo bwagenewe, ikibazo cyo kuvuga ko hadakoreshwa ntabwo aribyo kuko ubu hari ubusabe twakiriye kandi turimo kubusesengura kugira ngo tubishyire mu bikorwa.”

Ati “Kinyinya navuga ko turimo kuhakorera nk’igerageza niturangiza kuwushyira mu bikorwa tuzajya no mu tundi duce, twifuje ko ibintu byose umuntu akeneye yajya abibona adakoze urugendo rw’amaguru rurengeje iminota 15, ibintu byose umuntu yifuza tuvuge nk’ishuri ry’umwana, ahantu umuntu yabona akazi, aho yahaha, ibyo byose ukaba wabibona, ariko wagenze urugendo rutarengeje iminota 15.”
Arongera ati “Ikindi twifuza ni uko muri aka gace abantu bazajya bakoresha imodoka rusange cyangwa bakabasha gukora ingendo bakoresheje igare, niyo mpamvu twagiye dukora imihanda igiye ifite ubuhaname butarengeje 8% kugira ngo bibashe korohera abantu bose kuba bakoresha amagare bagenda.”
Ahazakorerwa uwo mushinga hazaba hubatse amazu nk’ahandi hose, akarusho kaho ni uko ayo mazu azaba ashobora kuba yahangana n’imihindagurikire y’ikirere, hakazakoreshwa ibikoresho biboneka mu Rwanda kandi bidafite aho bihuriye no guhumanya ikirere.
Ni ahantu kandi Umujyi wa Kigali uvuga ko hagomba kubakwa amazu ajyanye n’ubushobozi bw’abahatuye ku buryo n’abafite ubuciriritse bizabafashe gukomeza kuhatura, hakazaba harimo n’ibyanya byateganyirijwe kwidagaduriramo ku buryo abahatuye batazajya bakenera aho abana babo bakinira ngo bajye kuhashakira ahandi, ahubwo byose akaba yabasha kubibona atiriwe ava aho ngaho.
Ikindi ngo ni uko amazu agomba kubakwa muri Green City agomba kuba ajyanye n’umuco kandi akaba akomeye hakazanubakwa imihanda ihuza ahatuwe ndetse n’ahashobora kuboneka akazi kuko hari umuhanda wahateganyijwe kuzahava ukagenda ukagera mu cyanya cy’inganda i Masoro, uzajya wifashishwa n’abahatuye bafashe imodoka bagiye kuhashaka akazi.
Muri hegitari 600 zigize Green City hakozwemo uduce (Karitsiye) 18, buri gace kakaba gafite ishuri n’ibindi byose umuntu yakenera, hakazaba kandi ahagenewe imiturire n’ahandi hajya amazu maremare yakorerwamo ibintu bitandukanye, utwo duce twose tukazaba dutandukanyijwe na koridori ya metero 25 aho abantu bashobora kuzajya bicara bakaruhukira.