Kayonza : Ubuyobozi bwahagurukiye Abiyise “Itorero Abadakata Hasi” rikomeje kwigomeka kuri gahunda za Leta.

Amakuru Utuntu n'Utundi

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare haravugwa inkuru y’abaturage bihuje bagakora itsinda bise “Itorero Abadakata Hasi” banze kumvira zimwe muri gahunda z’Ingenzi za Leta.

Amakuru aravuga ko Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabare bwahagurukiye iki kibaho bugatangira gukora umukwabo wo gushakisha abasengera muri iryo torero ryiyise “Abadakata hasi” batemera gukurikiza gahunda za Leta zirimo kujyana abana mu ishuri, gutanga mituweli ndetse n’izindi byinshi kandi zibafitiye akamaro.

Gahunda y’Umukwabo wo gushakisha aba bayoboke bo muri iri Torero ryadutse watangiriye mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Gitara, Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Mutarama 2024, Ndetse amakuru akavuga ko hafashwe abaturage bagera kuri batandatu barimo abagore batanu n’umusore umwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare,

Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE.com dukesha iyi nkuru ko uyu mukwabo bawukoze nyuma yo kubarura ingo 16 ziri mu tugari dutatu zibarizwamo abaturage basengera muri iri torero badakozwa kubahiriza gahunda za Leta. Ati “Ni abantu basengera mu Itorero ryitwa Abadakata hasi, batangiye kugaragara muri Covid-19 banga kwikingiza.

Ni abantu batubahiriza gahunda za Leta nko kwanga kwishyura mituweli, kwanga kujyana abana mu ishuri, kwishyira hamwe ntibabyemera. Uyu munsi rero twagiye kubashakisha bamwe baratoroka dufata batandatu gusa.”

Yavuze ko abo batandatu bahise batangira kubigisha no kubasobanurira Bibiliya, byatumye abagera kuri batanu bemera kuva muri iyo myumvire mibi bamwe banemera guhita bishyura mituweli. Umuturage umwe wanze kuva ku izima ngo yatangiye gutukana avuga ko abayobozi aribo bari mu buyobe.

Yakomeje ati “Uwo muturage yakuye abana be batanu mu ishuri, ntajya yishyura mituweli cyangwa ngo yitabire izindi gahunda za Leta. Yatwise impumyi ngo Imana iduhumure kuko ngo ibyo turimo ntitubizi, twagerageje kumwigisha yanga kuva ku izima tuza kumutwara tumushyikiriza RIB kuko harimo n’ibyaha yagiye akora.”

Gitifu Kagabo yashimangiye ko bazakomeza gushakisha abaturage bafite iyo myumvire kugira ngo babaganirize bahinduke bareke kugendera mu myemerere irimo ubuyobe, anasaba abaturage kwirinda ababayobya. Ati “Niba bagiye gusenga bisengana ubujiji, nibasengane ubwenge, nibareke kubangamira gahunda za Leta zirimo gukura abana mu ishuri, kwishyura mituweli n’ibindi byinshi. Abaturage kandi turabasaba gusoma neza Bibiliya.”

Itorero Abadakata hasi ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare. Muri Nzeri 2023, abayoboke baryo bagera kuri batanu bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu baza kwigishwa bemera guhinduka, mu bindi bihe bitandukanye bagiye bafatwa nabwo bakigishwa bakarekurwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *