Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yasoje manda ye ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe asimburwa na Perezida wa Kenya.
Iri hererekanyabubasha ryabaye kuri uyu Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, Mu nama iri kubera muri Ethiopia-Addis-Abeba ya 37 y’inteko rusange y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Mu nama yo kuri uyu wa gatandatu nibwo Perezida Kagame yasoje manda ye nk’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse ahita asimburwa mu nshingano na Perezida wa Kenya William Ruto.
Perezida Kagame wakoze byinshi kuri Manda ye nk’umuyobozi yari amaze imyaka isaga umunani ayobora uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Ndetse mbere yo gusoza izi nshingano ze, Umukuru w’igihugu cy’URwnda Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama ya AU raporo igaragaza aho amavugururwa yari yarashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa.
Muri aya mavugururwa harimo ko AU yaharanira kwigira, ku buryo buri gihugu kigomba kujya gitanga 0,2% by’umusoro w’ibicyinjiramo.
Byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu byakozwe mu myaka umunani ishize harimo kuba ikigega cy’amahoro cya Afurika kimaze kugeramo miliyoni 400$, ku buryo byatumye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi gafata umwanzuro wo gutera inkunga ibikorwa by’amahoro bya AU.