Abantu batanu bari mu ndege y’Abayapani bapfuriye mu mpanuka y’ingede zagonganye ku kibuga cy’indege cya Haneda muri Tokiyo.
Indege irinda inkombe yagombaga gutanga imfashanyo mu turere twibasiwe n’umutingito wahitanye abasaga ibihimbi n’ibihumbi, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2024, Isosiyete y’indege yavuze ko abantu 379 bose bari mu ndege yatwitse Japan Airlines bimuriwe mu yindi ndege urugendo rugakomeza gusa 5 muri bo bakaba baguye muri iyi mpanuka.
Amashusho atangaje yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga yerekanaga abagenzi bari muri iyo ndege ya Japan Airlines yakaga umuriro bahunga biruka cyane bakwiriye imishwaro ku kibuga cy’Indege mu gihe indege yabo yari imaze kugongana n’indi iri kwaka umuriro.
Amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yibasiye iyo ndege ya indege ya Japan Airlines 516 imaze guhaguruka i Hokkaido mu majyaruguru y’Ubuyapani mbere y’amasaha agera kuri abiri, Minisitiri w’ubwikorezi w’Ubuyapani yatanze ikiganiro n’abanyamakuru cyemeza ayo makuru arambuye ku byabereye ku kibuga cy’indege cya Tokiyo Haneda.
Tetsuo Saito yagize Ati : “Isosiyete y’indege y’Ubuyapani yamenyesheje Biro ishinzwe indege za gisivili mu Buyapani ko abantu bagera kuri 379, barimo abagenzi 367 ndetse n’abakozi 12 b’indege bakuwe muri iyo ndege bagashyirwa mu yindi nyuma y’iyo mpanuka yahitanye abasaga batanu”
Yakomeje agira Ati “Ku bijyanye n’indege irinda inkombe, kapiteni umwe yimuwe ariko abandi bakozi batanu byemejwe ko bapfuye.” Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza ngo Minisitiri avuga ko bizeye ko umuhanda wa Haneda ushobora gufungura bitarenze Ejo.
Twagiye tubamenyesha ko indege yarindaga inkombe yagombaga kuva i Tokiyo kugira ngo itange imfashanyo muri perefegitura Ishikawa yibasiwe n’umutingito mu Buyapani rwagati, Abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubuyapani bavuga ko iri gukora iperereza no mu gihe indege yayo yagonganaga n’indege ya Japan Airlines.