Isaha yo gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi yararangiye rwose, Hagezweho guhanahana umuriro, Benny Gantz yaburiye Hezbollah.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Isiraheli- Gaza Minisitiri wa Isiraheli Yihanangirije Hezbollah, ayibutsa ko baza kuyicanaho umuriro mu gihe cyose ikomeje ibitero byayo cyane ko isaha yo gucyemura ibibazo mu nzira ya Diporomasi yarangiye.

Minisitiri wa Isiraheli yihanangirije abarwanyi ba Hezbollah ko ingabo za Isiraheli zizagira uruhare mu kuyivana ku mupaka na Libani mu gihe cyose ishatse gukomeza ibitero byayo. Benny Gantz yavuze ko ingabo z’igihugu cya Isiraheli zateguye kugira icyo zikora mu gihe Isi na guverinoma ya Libani bidahagaritse abarwanyi ba Hezbollah bakomeje kurasa mu majyaruguru ya Isiraheli.

Yongeyeho ko igihe cyo gukemura ibibazo cya diplomasi cyarangiye, Ahubwo hagiye gukurikiraho igihe cyo guhanahana umuriro no kwambukiranya imipaka, Byumwihariko kuva Hamas yagaba igitero ku ya 7 Ukwakira kuri Isiraheli, Byateye impungenge n’amakimbirane muri Gaza ashobora kwaguka mu karere kose.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, Nibwo bwana Gantz yagize Ati: “Ibintu ku mupaka wa Isiraheli uherereye mu majyaruguru bisaba gukorwaho impinduka, Tukagira ibyo twitaho cyane, Isaha yo gukemura ibibazo mu buryo bwa dipolomasi yararangiye rwose,

Niba rero Isi na guverinoma ya Libani batagize icyo bakora mu rwego rwo gukumira amasasu y’urufaya ku baturage bo mu majyaruguru ya Isiraheli, No gutandukanya Hezbollah n’umupaka, twe nka IDF turabyikorera “

Bwana Gantz, Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba yarahoze ayobora igisirikare cya Isiraheli, yinjijwe mu buyobozi njyanama bwa minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu nk’inararibonye mu ntambara nyuma yo kwibasirwa n’ibitero bya Hamas.

Muri iki cyumweru humvikanye umuriro wa roketi no gukoresha indege zitagira abapilote zikoreshwa na Hezbollah, indege z’intambara zo muri Isiraheli zihutira gutabara nta benshi igitero kirahitana, Ibitangazamakuru bya Leta muri Libani byatangaje ko kuwa gatatu umurwanyi umwe wa Hezbollah na bene wabo babiri baguye mu gitero cy’indege cya Isiraheli.

Itangazo rya Hezbollah rivuga ko umwe mu bahohotewe, Ibrahim Bazzi, yari umuturage wa Ositaraliya wari waje gusura umuryango we muri Libani, Muri rusange hapfuye abantu barenga 100 – abenshi muri bo bakaba ari abarwanyi ba Hezbollah kongeraho abasivili barimo abanyamakuru batatu, nabo bari mu bapfuye.

Hezbollah, Umuryango w’abayisilamu b’abashiya, wagizwe umutwe w’iterabwoba n’ibihugu by’iburengerazuba bya Isiraheli n’ibihugu by’abarabu by’ikigobe n’umuryango w’abarabu. Yashinzwe mu ntangiriro ya za 1980 n’ubutegetsi bukomeye bw’Abashiya bo muri icyo gihugu cya Irani, kugira ngo barwanye Isiraheli mu gihe ingabo za Isiraheli zari zigaruriye amajyepfo ya Libani mu gihe cy’intambara y’abaturage.

Ku ruhande rwa Isiraheli, byibuze abasivili bane n’abasirikare bagera kuri icyenda nibo bizwi ko bapfiriye ku mupaka wa Libani kuva intambara yatangira. Ibihumbi by’abasivili baba mu baturage benshi bo muri ako gace bimuwe n’ingabo kugirango bahungishwe iyo mirwano ikomeje gufata indi ntera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *