Inkuru y’urukundo rwa Cedric na Grace (Igice cya 16)

Urukundo

Duherukana Mama Grace ajya kureba mucyumba maze agasanga umukobwa we ntawurimo, yaragiye ku mubyutsa ngo bajye kwa Cedric kubafata mu mugongo, kubera ibyago byo kubura umubyeyi.

Nuko Mama Grace abuze umukobwa we mucyumba biramushobera, ajya gushakisha no hanze hose abura umuntu.

Papa Grace: Ese byagenze gute ko mwahezeyo, nawe wagezeyo uhita wiryamira?

Mama Grace: Aha urabivuga wowe se urabizi! Grace mu cyumba ntawurimo, no hanze hose nashakishije namubuze!

Papa Grace: Uravuga ukuri se, cyangwa urashaka kunyumva?

Mama Grace: Ni ukuri da, umukobwa wacu namubuze!

Papa Grace: None se wigeze ugerageza no kumuvugisha kuri terefone ngo wumve aho yaba aherereye, wenda wabona yagiye no kuri butike kugura ama inite cyangwa akagati.

Mama Grace: Ariko uziko aribyo, reka muhamagare numve wa mugani.

Nuko Mama Grace afata telefone ahamagara Grace, baravugana.

Mama Grace: Ese uri hehe ko twakubuze ngo witegure tujyane kwa Cedric?

Grace: Mama ngewe nagiye kare rwose, ubungubu ngeze i Gahanga nerekeza i Kigali.

Mama Grace: Yampayinka rero! None se ubwo wagiye ryari ko utigeze utubwira, nkubwo ugize ikibazo twamenya tubariza hehe ko uba wagiye utanavuze koko!

Grace: None se Mama? Ejo ku mugoroba twapanze ko tugiye kujyayo, nuko urabwira ngo ugiye kubwira Papa mubipange ubundi tugenda, maze ntegereza ko uza kubwira ndaheba burinda bwira tutagiye nta n’ikintu wabwiye ngo umpakanire cyangwa ngo ubwire ngo turagenda. Nuko burinda bwira, turyama btakintu urabwira, rero ngewe nagize ngo wowe na Papa nta gaciro mwabihaye, niko kuzinduka nafashe umwanzuro wo kugenda rwose.

Mama Grace: Mwana wanjye rwose s’uko ntagaciro twabihaye, ahubwo byancitse sinakubwira ko twafashe gahunda ya mu gitondo, umbabarire n’ukuri, ariko nawe ntukagende utavuze kuko wazateza ibibazo ugatuma abantu bahangayika.

Mama Grace: Sawa ntakibazo Mama, none se mwebwe muraza ryari niba iyo gahunda ihari koko?

Mama Grace: Ubu twamaze kwitegura turaza mukanya.

Grace: Ntakibazo ubwo murahansanga ndi bubayobore.

Mama Grace: Sawa ntakibazo mwana wa, wiyiteho kandi, ubwo nituza turakubwira.

Papa Grace: Ese ko watinze kuri terefone, mwavuganye, wamubuze byagenze gute?

Mama Grace: Wahora n’iki ko umukobwa wawe ngo yazindutse ajya i Kigali!

Papa Grace: Yagiye mu biki se kandi, ntago yarazi gahunda twararanye?

Mama Grace: Nari naraye ntamubwiye, gusa nawe nibyo yagiyemo, yazindukiye kwa Cedric, ngo yabonaga twe tutabyitayeho, gusa namusobanuriye, nanamubwiye ko tuguye kujyayo natwe.

Papa Grace: Sawa ubwo reka tugire natwe tuhagere hakiri kare, kuko tugomba kurara tugarutse.

Nuko baritegura, nabo bafata iyihuse yerekeza i Kigali, mu kuhagera ubwo Papa wa Grace we yari asanzwe ahazi.

Bahageze mushiki wa Cedric, ahobera Papa Grace, avuga ati “Kuki byabaye koko?”

Nuko Grace na Mama we barumirwa, Grace abaza mama we ati “None se baraziranye Mama”?

Mama Grace: Yego baraziranye, kuko Papa wa Cedric burya bwose yakoranaga na Papa wawe, niyo mpamvu cyagiye yakubazaga izina Cedric cyane, yagira ngo arebe ko yaba amuzi.

Grace: Kumbi, ntabyo narinzi nukuri, none se kubera iki mwabimpishe mugaceceka Mama?

Mama Grace: Nanjye ntabyo narinzi mwana wa mbimenye vuba, nyuma y’uko Papa Cedric yitaba Imana.

Grace: Birumvikana, gusa ngewe mfite ikindi kibazo, kuva nagera hano sindabona Cedric, yagiye hehe?

Mama Grace: Ese ubu nabimenya koko mwana wa, baza mushiki we wumve uko bimeze.

Grace: Ariko uziko aribyo, reka mubaze numve.

Nuko Grace ajya kubaza aho Cedric yagiye, bamubwira ko yajyanye n’abandi ikanombe aho bagiye gufata umurambo wa Papa we.

Maze Grace nawe ahita afata umwanzuro wo kugenda i Kanombe, kuko yashakaga kubona Cedric cyane.

Mama Grace: Ariko se urajyahe wa mwana we, wategereje ntibari budusange hano murugo, icara tubategereze.

Grace bimwanga munda, arabatsembera bose maze aragenda.

Ntimuzacikwe n’agace gakurikira aka k’umunsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *