Inkubito z’Icyeza zahawe inshingano zo kugira uruhare muri gahunda ya “Tunywe Less”

Amakuru Imibereho myiza. Uburezi

Madamu Jeannette Kagame, yasabanye anagira inama zihambaye urubyiruko rw’Inkubito z’Icyeza zo kugenderaho mu buzima bwabo bw’ahazaza kugirango bazabe ab’umumaro ndetse bigirweho byinshi.

Izi nama ndetse n’impanuro Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabitangiye mu biganiro n’umuhango wo guhemba urubyiruko rw’Abakobwa b’inkubito z’Icyeza basaga 216 mu mashuri y’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye batsinze neza, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

Ni ibikorwa byabaye kandi mu rwego rwo gushishikariza no gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amashuri no kurushaho gutsinda neza amasomo yabo, Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko imibereho, uburezi n’iterambere ku mwana w’umukobwa ari bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Iyi mihango yabereye mu ishuri ryisumbuye rya Maranyundo Girls School, riri mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko impamvu bakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa ari ukugira ngo ibikimundindiza nk’inda zitateganyijwe,amakimbirane mu miryango no kuva mu ishuri kubera inshingano zo mu rugo n’ibindi birandurwe burundu.

Yanashimiye kandi uru rubyiruko kwitwara neza mu mashuri ndetse arusaba kugira uruhare mu gucyemura amakimbirane arangwa mu ngo, kwita kuri gahunda ya Inzoga si iz’abato ndetse na Tunyweless.

Yagize ati “Mwabihera nko kuri gahunda ya Inzoga si iz’abato na Tunyweless, bumwe mu bukangurambaga bwatangijwe na Leta y’u Rwanda, ni ukurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’abakuru, uruhare rwanyu mu kwirinda ndetse no kurinda bagenzi banyu ni uruhe?

Benshi mugendana n’ibigezweho cyane, ibyo mubona ku mbuga nkoranyambaga, ushobora kuhigira byinshi ni byo, ariko mushobora no kuhahurira n’ibishuko byinshi.”

Yashimye intambwe imaze guterwa mu burezi bw’umwana w’umukobwa ndetse ashimangira ko bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ari uko ubu nawe ahabwa amahirwe angana n’aya musaza we akiteza imbere.

Bamwe muri aba bana b’abakobwa bahembwe bavuga ko iki gikorwa ari imbarutso yo kurushaho gukora neza no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, Bimwe mu bihembo aba bana b’abakobwa bahawe harimo ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga abafasha kugira ngo batangire kwiga umuco wo kwizigamira bakiri bato.

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’abana b’abakobwa binjira mu mashuri abanza wiyongereyeho 12% na ho muyisumbuye hiyongeraho 45%.

Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Muryango Imbuto Foundation mu 2005, Kugeza ubu, abana b’abakobwa 6,681  ni bo bamaze guhabwa ibihembo binyuze muri iyi gahunda. ‎

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *