Inganda zenga ibinyobwa n’izindi sosiyete zitandukanye zizakorana na “Tour du Rwanda” zahize kuzakora ibishoboka kugirango rizabe umwihariko.

Amakuru Imikino Imyidagaduro

Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire ni nako imyiteguro irimbanyije yaba mu bakinnyi n’amakipe yabo ndetse no mu baterankunga baryo.

Iri siganwa ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda 2024) riratangira kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2024 kugeza 25, Mbere yuko iri rushanwa riba ku itangira ku nshuro ya 16 inganda zikora ibinyobwa n’izindi sosiyete zitandukanye zizakorana naryo mu kwamamaza zahize kuzakora ibishoboka kugirango rizagire umwihariko.

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwateguje udushya twinshi muri “Tour du Rwanda 2024″. Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BRALIRWA, Martine Gatabazi yavuze ko icyo bashyize imbere muri iri rushanwa ari ugushimangira ko Amstel ariyo ifasha abantu gusabana.

Ati “Amstel iri gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha abantu kunezerwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kunywa mu rugero. Ikizibandwaho uyu mwaka ni ugushimangira ko Amstel aricyo kinyobwa inshuti zikwiye guhitamo mu gihe ziri gusabana.”.

Amstel kandi iherutse gushyira ahagaragara uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije gukabya inzozi z’ibyo abantu babona muri Tour du Rwanda ari na ko zisabana, Iki gikorwa kimaze kwamamara cyane muri Kigali gikorwa binyuze mu gutwara amagare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Cycling) mu tubari dutandukanye nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Muri Tour du Rwanda, Amstel isanzwe ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi) .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *