Ingabo na Polisi by’ u Rwanda bagiye gutangiza ibikorwa byo gufasha abaturarwanda mu bijyanye n’imibereho myiza.

Amakuru Imibereho myiza. Ubuzima

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, Ingabo z’igihugu ndetse n’urwego rw’umutekano Police y’ URwanda batangaje ko hagiye gutangizwa ibikorwa byo gufasha abaturarwanda mu bijyanye n’imibereho myiza.

Mi itangaza Police y’igihugu yanyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter yavuze koi bi bikorwa bigiye gutangizwa ku bufatanye n’Ingabo z’U Rwanda bizaba bifite insanganyamatsiko igiri Iti “Imyaka 30 yo Kwibohora, Ku bufatanye n’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’UMutekano ndetse n’Abaturage mu iterambere ry’Igihugu.”

Ibi bikorwa kandi bije bikurikira ibindi bikorwa izi nzego zombie zijya zihuriramo nazo zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’Abaturage zirimo nkiz’Ubuvuzi, Imyidagaduro, Umutekano ndetse n’ibindi. Ubusanzwe Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’ u Rwanda mu bikorwa by’Iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’Amezi atatu, bikazibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, Kubaka ibikorwaremezo. Ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Ingabo na Polisi by’ u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwemo kugaragaza mu bikorwa byo kubangabunga umutekano ndetse n’iterambere ry’u Rwanda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *