Indwara y’Igituntu igiye kurandurwa burundu mu Rwanda.

Amakuru Ubuzima

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na RBC bihaye intego yo kurandura burundu indwara y’Igituntu izahaza benshi nibura guhera mu mwaka wa 2035 nta murwayi wacyo uzaba ubarizwa mu Rwanda.

Nubwo iyi ndwara y’Igituntu yandurira mu buhumekero ndetse ikaba nta rukingo igira, ishobora kuvurwa igakira, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, cyemeje ko mu 2035, nta murwayi w’Igituntu uzaba ari mu Rwanda bitewe n’ingamba zo kurwanya iyi ndwara zafashwe biciye mu bufatanye bw’inzego z’Ubuzima zitandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko mu mwaka wa 2022 abantu miliyoni 7.5 barwaye igituntu kandi miliyoni 1.3 bahitanywe na cyo harimo ibihumbi 167 bari bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ni mu gihe buri tariki ya 24 Werurwe, hizizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu ariko u Rwanda rwawizihije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Uyu muhango wabereye mu Ntara y’i Burengerazuba, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi barimo Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Dr Migambi Patrick Ushinzwe Ishami ryo kurwanya indwara y’Igituntu n’izindi ndwara zandurira mu buhumekero mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no gukumira Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, inzego z’Umutekano n’abandi.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu, bari bitabiriye uyu muhango ku bwinshi, ndetse bakangurirwa kurwanya indarwa y’Igituntu, bafata imiti ikivura ndetse bakabasha kujya bajya kwa muganga mu gihe babonye ibimenyetso bya cyo birimo kugira umuriro mwinshi, gucika intege kw’umubiri, kuruka no gukorora.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe, hanahembwe kandi Abajyanama b’Ubuzima 15 mu Karere ka Rubavu babashije gushakisha abarwayi b’Igituntu bakabafasha kujya kwa muganga. Bose bahawe amagare.

Zirarushya Vénant wakize Indwara y’Igituntu, yatanze ubuhamya bw’uburyo yivuje iyi ndwara, avuga uburyo yakoze ubukangurambaga ku bandi bayirwaye ndetse bikarangira bagiye kwa muganga gufata imiti kandi na bo bakaba barakize.

Vénant yavuze ko atigeze ahabwa akato mu muryango we ndetse no mu nshuti ze, kandi ubu yakize neza ndetse yasubiye mu kazi ke, Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Igituntu ari indwara yugarije Isi ariko Abanyarwanda bafite umukoro wo kuyirwanya.

Ati “Kuba ikomeje Kuba indwara yugarije Isi, by’umwihariko Akarere kacu, tugomba kuyihagurukira.”

Dr Migambi Patrick ukuriye agashami ko kurwanya igituntu mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) avuga ko u Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’igituntu mu mwaka wa 2035 kandi bigomba kugerwaho buri wese abigizemo uruhare, kuko imwe mu mbogamizi bafite ari uko hari abagaragaraho igituntu bagahabwa imiti nyamara ntibayifate ngo bayirangize.

Agira Ati “Ikibazo dufite ni imyumvire kuko ibikoresho turabifite kandi ubuvuzi butangirwa Ubuntu. Turifuza ko abantu basobanukirwa, bakamenya kwirinda ndetse n’urwaye akivuza hakiri kare.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *