Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifatirwamo imyanzuro itandukanye hamenyekanye igihe izabera.

Amakuru Politiki Rwanda

Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano byemejwe ko izaba tariki 23 na 24 Mutarama 2024, hazareberwa hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ubumwe no guteza imbere urubyiruko by’umwihariko.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iba buri mwaka, ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo.

Muri uyu mwaka wa 2024, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abaturarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagiye bigaragara kugira ngo bicyemuke.

Muri iyi nama ya 19 y’umushyikirano hazabaho n’umwanya wo gutekereza ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu gihe igihugu cyerekeza ku Kwibuka ku nshuro ya 30.

Muri iyi nama kandi hazanareberwa hamwe ibijyanye no guha urubyiruko ubushobozi bukenewe kugira ngo rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye. Ibindi bikorwa byitezwe muri iyi nama, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo.

Iyi nama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika, ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi, iyuyu mwaka izabatariki 23 na 24 Mutarama 2024.

Iyi nama, iba igamije gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu, yitabirwa kandi n’Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego Mpuzamahanga.

Umushyikirano ukaba ufatwa nk’urwego rw’umwihariko u Rwanda rwahanze. Ugahuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere mu cyerekezo twihaye cya 2050.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *