Zimwe muri izi mpamvu benshi mu bakundana bazifata nk’utuntu duto tworoshye nyamara dusenya ingo mu gihe gito cyane kandi buri wese atabicyekaga kubera kutabyitaho no kubyoroshya.
1. Gushinga urugo ku mpamvu zipfuye : Buriya si buri wese uzabona yashatse umugore cyangwa umugabo kubera ko ari ibintu yifuje cyangwa yahoze apanga kuva cyera, Ahubwo hari na benshi babikora kubw’impamvu zipfuye zirimo nko Kwigana gusa, Guhatirizwa, Gushaka kwemeza abakuzi, Ndetse n’izindi nkazo. Ingo nyinshi zabayeho muri ubu buryo ntizikunze kuramba kuko akenshi aba atari ibintu byayeguwe ndetse birimo urukundo
Iyo abenshi bubatse muri ubu buryo bahuye n’imbogamizi zimwe na zimwe z’urugo usanga batabasha kwihangana ndetse ndetse no gutuza ngo bahangane nazo , kuko aba atari ibintu babanje kwitaho ngo bige uko bigenda iyo wubatse urugo.
2. Kutabwizanya Ukuri : Iyi ngingo akenshi niyo urugo ruba rugomba kubakiraho, Rero iyo itubahirijwe ntakabuza urugo rushobora gusenyuka cyane cyane iyo hatabayeho guca bugufi.
3. Kubaka nta rukundo : Kimwe nk’Ingingo ya mbere twavuze haruguru, Urukundo rwo ni umwihariko mu gikorwa cyo gushinga urugo, Nta rugo rubasha kuramba igihe nta rukundo ruhagije ruri hagati ya babiri, Rero igihe habayeho kubaka urugo kubera zimwe mu mpamvu zipfuye twavuze haruguru icyo gihe nta rukundo ruba rurimo, Bityo urwo rugo rushobora guhita rusenyuka mu gihe gito cyane.
4. Kwikunda: Urugo rushingiye ku biremwamuntu bibiri ariko bitandukanye, Buri wese agira umuryango umukomokaho ari nayo mpamvu imutandukanya n’umufasha we, Iyo umwe mu bashakanye ahora ashaka gushyira imbere abamukomokaho cyangwa se inyungu ze cyane kurusha mugenzi we, Iyi ishobora ku impamvu yishuse yasenya urugo.
5. Kudahazanya mu gitanda: Iyi niyo ngingo rurangiranwa rero twasorezaho kuko ahanini ari nacyo umukobwa ava ku babyeyi be aje gufasha umugabo we, Ibyishimo byo mu gitanda ni Agasongero k’urugo ni nabyo birukomeza cyane igihe bikorwa neza hakabaho kunyurwa ku mpande zombi.
Bityo Mugore nawe mugabo usomye Iyi nkuru, Kandi nawe Musore n’Inkumi mukundana mukaba mwitegura kuzashinga urwanyu Inama ni Iyi mwige kuri iyi ngingo, murwanye icyatuma uzajya udashimisha uwo mwashakanye mu gitanda