Igitaramo cyahumuye, Amatike yamaze gushira ku Isoko mu gihe abakiyashaka bajya kungana n’abamaze kuyagura.

Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Inkuru ihari ni uko ngo amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’umuramyi MBONYI Islael yamaze gushira ku isoko nyamara mu gihe abari kuyashaka bajya kungana n’abamaze kuyagura, Ibi bigashimangira cyane urukundo uyu muhanzi afitiwe mu Rwanda no hnze yarwo.

Islael Twashobora kuvuga ko inzozi ze zabaye impamo kuko yamaze kwibikaho umufana munini ndetse amaze kubaka amwe mu mateka ahambaye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu mwuga we wa muzika. Mu mwaka ushize nabwo yari yateguye igitaramo nk’iki yise “Icyambu Edition 1” cyabereye muri BK Arena kuwa 25 Ukuboza 2022. Icyo gihe nabwo yakoze amateka ahambaye yo kuzuza iyi nyubako.

Kuri iyi nshuro Israel Mbonyi akoze amateka yo kumara amatike mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo cye kibe ndetse abari bagishaka amatike ni benshi cyane bajyaga kungana n’abamaze kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, Nta gushidikanya ko bishimangira cyane igikundiro afitiwe.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena nibwo hategerejwe iki gitaramo cya Islael MBONYI yise “ICYAMBU Concert Edition 2” ku isaha ya saa 4 Pm, MBONYI yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gushimisha abakunzi be ndetse anejejwe n’icyo gitaramo Ati “Ni ishimwe ku Mana, Ndashimira cyane Imana yongeye kunkorera amateka! Abakunzi b’umuziki wanjye ndabashimira kandi mbasaba ko bazakomeza kunshyigikira ibihe byose, bazazinduke dutarame.”

Muri iki gitaramo, Israel azaba amurika album ye nshya yise ’Nk’umusirikare’ ndetse bikaba byitezwe ko hari izindi ndirimbo nshya ze azaririmba zirimo n’izo amaze iminsi akora mu rurimi rw’igiswahili, Ikindi ni uko Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 5Frw, 10Frw, 15Frw mu gihe iya menshi yari ibihumbi 20Frw.

Iki ni kimwe mu bitaramo by’ingirakamaro cyane ko kizaba ku munsi mukuru wizihizwa nka Noheri {Ivuka rya Yesu} kikaba kizafasha abanyarwanda kwizihiza uwo munsi banahimbaza Imana yanashoboje mu mezi yatambutse agize umwaka wa 2023 uri kugana ku musozo wawo.

Islael MBONYI yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Ku Migezi, Nzi Ibyo nibwira, Number One, Ku marembo” ndetse n’izindi nyinshi zazamuye izina rye mu ruhando rwa Muzika mu Rwanda ndetse izo yaje gukora nyuma nazo zizamura izina rye ku ruhando mpuzamahanga.

Ni abahanzi bacye cyane bajya babasha kuzuza inyubako nshya y’Imyidagaduro izwi nka BK Arena, Ariko uyu muhanzi we amaze kubigira ibintu bisanzwe cyane ko atari inshuro ya mbere abikora ndetse akabisubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *