Icyogajuru cya mbere cya roketi ya Vulcan muri iki gitondo cyo kuwa mbere cyatangije urugendo rw’ukwezi rwo gutwara ubutumwa bwiswe “Peregrine” biteganijwe ko buzagera neza ku kwezi kuwa 23 Gashyantare 2024.
Ku isaha ya saa satu n’iminota 10 Nibwo harimo hategurwa igisasu {Rocket} cya Vulcan cyo gutangiza urugendo rwo koherezwa mu isanzure muri Cape Canaveral muri Floride muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma yo gutegura buri kimwe byumwihariko harimo uruhare rw’inzobere mu byerekeranye n’isanzure zo muri NASA, Igisasu cyahagurutse ku isaha ya 7 : 18 Am za hariya muri Leta zunze ubumwe za Amerika arizo 9 :25 Am za hano mu Rwanda.
Biteganjijwe ko mu gihe cyose iki cyogajuru cy’ukwezi kizaba kigeze hasi neza nta kibazo kibayeho, bizaba bibaye ubundi bukorikori bwa mbere bw’abanyamerika bugezweho bwo kugera hasi no hejuru y’ukwezi kuva mu gihe cya Apollo, Roketi ya Vulcan, ikorwa na sosiyete ya United Launch Alliance, isanzwe ihatanye sosiyete ya Space X ya Elon Musk.
Peregrine robotic lander yagiranye amasezerano na NASA yo gutwara ibikoresho bigera kuri 5 bya siyanse mu kwezi mu gutangiza ubutumwa bw’umutekano w’Igihugu muri Amerika mu gihe gikwiye, Isosiyete ya Pittsburgh ifite intego yo kuzamura ubucuruzi bwa mbere bwigenga bwageze ku kwezi, ikintu cyagezweho n’ibihugu bine gusa. Ariko iyi sosiyete ya Houston ikaba izanye gahunda zo kuvugurura buri kimwe, kandi ikavuga ko izagera kuri izi ntego mu nzira itaziguye.
Ubushize ubwo Amerika yatangizaga ubutumwa bwo kujya ku kwezi byari mu Kuboza 1972. Bikozwe na Gene Cernan wa Apollo 17 na Harrison Schmitt babaye abagabo 11 muri 12 babashije kugera ku kwezi, bagakora amateka akiri ku isonga rya NASA. Porogaramu nshya y’ikigo gishinzwe ibijyanye n’Ikirere cyitwa Artemis yitiriwe mushiki w’impanga ya Apollo mu migani y’Abagereki , iri gutegura uburyo bushya bwo gusubira hejuru y’ukwezi mu myaka mike iri imbere
Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti na Leta zunze ubumwe za Amerika byakoze ibishoboka byose urugendo rwabo rwo kujya ku kwezi kugenda neza mu myaka ya za 1960 na 70, mbere yo guhagarika ikiruhuko. Ubushinwa nabwo bwinjiye mu ikipe y’indashyikirwa mu mwaka wa 2013 n’Ubuhinde muri uwo mwaka 2023.