Ibyo kwitondera ku bagore n’abakobwa muri iki gihe cy’ubushyuhe bwinshi.

Amakuru Ibiza n'Impanuka Ubuzima

Ese wari uziko ubushyuhe bwinshi bushobora kongera ibyago byo kubyara abana bapfuye cyangwa se bakavukana ibindi bibazo cyangwa se n’inda zabo zikaba zanavamo bitunguranye biturutse ku bushyuhe bwinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gukorera imirimo itandukanye ku gistinagore ndetse no kuba mu bushyuhe bwinshi bukabije bishobora gukuba kabiri ibyago byo kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ku bagore batwite, nk’uko ubushakashatsi bushya bwakorewe mu Buhinde bubigaragaza.

Bwagaragaje ko ibyago ku bagore batwite biri hejuru cyane kurusha abandi mu kugirwaho ingaruka n’ubushyuhe bwinshi, Inzobere zivuga ko impeshyi zishyushye cyane muri iki gihe zishobora kugira ingaruka zikomeye ku bagore bo mu bice byose by’Isi. Izi nzobere zatanze inama ko Abagore bose batwite bahabwa inama zo kwigengesera muri ibi bihe ubushyuhe bugenda burushaho kwiyongera.

Abagore 800 batwite bo muri leta ya Tamil Nadu mu Buhinde bitabiriye ibi biganiro bigamije kubaha inama zo kugenderahio muri izi mpeshyi, byatangijwe n’ikigo Sri Ramachandra Institute of Higher Education and Research (SRIHER) i Chennai. Abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abo bagore bakoraga imirimo y’ahantu hari ubushyuhe bukabije nko hanze mu mirima, ahatwikirwa amatafari, mu nganda z’ibyuma ndetse n’ahandi.

Abandi bakoreraga ahantu hahehereye nko mu mashuri cyangwa mu bitaro, nubwo aba nabo hari ubwo bashyirwaga ahari ubushyuhe bukabije muri iyo mirimo. Ubusanzwe nta gipimo cyihariye cy’ubushyuhe bukabije ku mubiri w’umuntu gihari.

Prof Jane Hirst, umwe mu bahanga bakoze kuri ubu bushakashatsi Ati : “Ingaruka z’ubushyuhe zigendana n’ubwo umubiri wawe umenyereye.” Mu mirima y’ahitwa Tiruvannamalai, nahuye na Sumathy, umwe mu bagore batwite bakoreweho ubu bushakashatsi. Yavanyemo uturindantoki yari yambaye ampa ikiganza ngo turamukanye.

Yari amaze amasaha abiri asarura za cucumbers/concombres, uko akandakanda impera z’intoki ze, arambwira ati: “Ibiganza byanjye biba bigurumana muri ubu bushyuhe.” Kandi impeshyi ntiratangira neza, Ariko hano ubushyuhe buri kuri degere celicius 30 uyu munsi kandi harakakaye cyane mu by’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *