Ibyihishe inyuma y’imikoranire y’ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR byashyizwe hanze.

Amakuru Mu mahanga. Politiki

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje imikoranire idashidikanywaho y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’Ingabo z’u Burundi mu ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo, ndetse inavuga umubare w’ingabo ziriyo, n’uko zagezeyo.

Iyi raporo yashyizwe hanze n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, bigaragara ko yagiye hanze tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ikaba yashyizwe ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024.

Iyi raporo ikaba ishingiye ku makuru yagiye akusanywa n’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano kw’isi.

Bavuga ko iyi raporo ikubiyemo ibyakozwe mu iperereza kuva iyi mitwe yatangira gukorana kugeza tariki 05 Ukuboza 2023, igaruka ku mvururu ziri muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo izifitanye isano n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo z’igisirikare cya Congo FARDC.

Ese kubijyanye niyi mirwano iyi raporo ibivugaho iki?

Ku mirwano, iyi raporo ivuga ko nyuma y’amezi y’agahenge, yongeye kubura kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu bice birimo Kitshanga, Kibumba na Tongo.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu kugaruka kw’iyi mirwano, FARDC ifashwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo, harimo uwa FDLR, kompanyi za gisirikare ndetse n’igisirikare cy’u Burundi (FDNB).

Zino mpuguke zikomeza zivuga ko umuntu uri hafi mu buyobozi bwa FARDC, yemeje ko muri ubu bufatanye, hari abasirikare 1 070 b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barwana ku ruhande rwa FARDC, ndetse banambaye impuzankano y’iki Gisirikare cya FARDC.

Hari aho iyi raporo igira iti “FDNB bakomeje koherezwa kugeza nibura tariki 20 Ukwakira 2023. FDNB ifatanyije na FARDC ndetse na Wazalendo, bari mu bafatanyije gushwanyaguza ibirindiro bya M23 biri Kitshanga na Kilolirwe.”

Hari abasirikare b’u Burundi bagiye bafatwa n’umutwe wa M23, bavuze ko bahagurukaga i Burundi bakurira indege babwirwa ko bagiye guhangana n’uyu mutwe, bagera muri Congo bagahita bahabwa ibikoresho, ubundi bakoherezwa ku rugamba.

Izi mpuguke zivuga ko muri icyo gihe ubwo imirwano yuburaga, yabereye mu bice binyuranye birimo Kanyamahoro-Kibumba-Rusayo muri Teritwari ya Nyiranongo, hakaba mu bice bya Kalengera-Tongo-Bwiza na Bambu-Kishishe-Kibirisi-Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru ndetse na Kilolirwe-Burungu-Kitchanga muri teritwari ya Masisi.

Muri iyo mirwano hari benshi bayipfiriyemo abandi bagakomereka ku mpande zose zari muri iyi mirwano, yaba abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Iyi raporo kandi ivuga ko umutwe wa Wazalendo umaze iminsi uri gufatanya na FARDC, washinzwe na Guverinoma ya Congo uhuriwemo n’imitwe inyuranye irimo n’uwa FDLR, kugira ngo ufasha igisirikare cya Leta muri iyi mirwano.

Gen Peter Cirimwami akaba ari na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Izi mpuguke zivuga ko ari we uri inyuma y’ishyirwaho ry’uyu mutwe wa Wazalendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *