Ibintu 4 bikomeye ugomba kubanza kumbwira uwo mwitegura kurushingana.

Urukundo

Buriya mu buzima umuntu agira amabanga, akameye ndetse nahahise he kuburyo aba yumva ntamuntu yapfa gufungurira umutima we byoroshye ngo abe yamubwira byose.

Gushinga urugo rero n’ikintu kitoroshye Kandi gisaba ubushishozi ndetse n’ukuri kubuzima bwanyu mwembi. Niyo mpamvu rero ya mabanga yawe y’ahahise wita ko akomeye uba ugomba kuyasangiza  mugenzi wawe yakumva atabyihanganira mukarekana hakiri kare.

Dore ibintu 4 bikomeye ugomba kubanza kumbwira uwo mwitegura kurushingana.

1. Kuba ufite umwana.

Ni byiza kumbwira uwo mugiye gushakana ko wabyaye ndetse ningano yabana ufite, kuko si buri wese wakwihanganira gushaka umuntu ufite abana. Rero nubimuhisha nyuma akabivumbura bizaba bibi cyane, kuko ibi ninko gutwika inzu ugahisha umwotsi, muzatandukana cg mubeho mumakimbirana cyane ko azaba atacyikwizera.

2. Kuba warigeze kubaka urugo.

Nibyiza kumbwira uwo mwitegura kurushinga ko wigeze gushakaho, kuko bizatuma muganira kucyatumye usenya ndetse umufashe no murugendo rwo gukira icyo gikomere, harinigihe wakumva utabyihanganira mugatandukana ntawe uratesha undi igihe.

3. Kuba ufite ikibazo cy’ubuzima.

Iki kintu n’ingenzi cyane kumubwiza ukuri k’ubuzima bwawe uko buhagaze, wenda se kuba utabyara ubizi neza, warigeze kubatwa nibiyobyabwenge, ubana na gakoko gatera  Sida n’ibindi,.. Ibi bizatuma Koko afata icyemezo gikwiriye.

4. kuba ufite amadeni akomeye yaba aya Bank cyangwa ayo ufitiye abantu.

Uba ugomba kubimunyesha hakiri kare,, kuko nimubana muzaba mugiye gusangira ayo madeni, ejo utazagwa mu kantu ugasanga uricuza nyuma ndetse bikabaviramo Gutandukana.

Rero ibi ntibizagutere ubwoba ngo none nabimubwira akanyanga, bimubwire nagenda azaba atari uwawe, uzabona ugukwiriye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *