Ibihumbi by’Abakristu barimo n’aba padiri bakuru bitabiriye igitaramo “Christmas Carols Concert” cya Chorale de Kigali {Amafoto}

Amakuru Iyobokamana

 

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, muri BK Arena hahuriye imbaga y’abantu nyamwinshi baje mu gitaramo cyateguwe na Chorale de Kigali cyo kwizihiza nohei ndetse no gusozanya umwaka hamwe basengana.

Ibihumbi by’Abakristu bitabiriye igitaramo kiswe “Christmas Carols Concert” cyateguwe na Chorale de Kigali cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ikora umurimo w’Imana, ndetse mu rwego rwo gufasha Abakristu bose babyifuza kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye bubafasha kwegerana n’Imana no gusoza neza umwaka.

Muri rusange iki gitaramo ni ngarukamwaka kuko gitegurwa mu mpera z’umwaka kugirango habeho ubusabane n’Imana mu minsi mikuru ndetse no gusozanya umwaka batangira umushya mu buntu bw’Imana, Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’igihugu barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude.

Ni igitaramo cyatangiye mu ma saha ya saa 6 Pm z’umugoroba wo kuri iki cyumweru mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye ya BK Arena, Ndetse uzengurutse iyi nyubako wasangaga hanze ku muhanda abantu ari urujya n’uruza ndetse imodoka zatonze umurongo bose berekeza muri iki gitaramo cyo kwegerana n’Imana mu minsi mikuru.

ni igitaramo cyagarageye ko giteguye neza cyane ndetse kirangwa n’umuziki wa Classic bigizwemo uruhare rukomeye n’abacuranzi ba Chorale de Kigali bagaragaje ubuhanga buhanitse, Nkuko nubundi buri mwaka iyi Chorale iba yateguye umwihariko w’igitaramo cyayo.

Ni igitaramo kandi cyagaragayemo abakristu batandukanye ndetse barimo aba padiri bakomeye barimo na Karidinali Antoine Kambanda wanatambukije isengesho ryo gutangiza igitaramo avuga ko Noheli ari impamvu y’ibyishimo bikomeye, kuko ari inkuru nziza y’umukiro.

Iki gitaramo kandi cyaramamajwe cyane ugereranije n’ibindi byabanje hirya hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku  ma radio  na Televisiyo basaba aba kirstu kuzaza kwifatanya nabo muri iki gitaramo cyane ibi bitaramo byari bisanzwe bibera muri Camp Kigali kuri ubu bikaba biri kubera muri BK Arena ibasha kwakira benshi.

UKO IGITARAMO KIRI KUGENDA :

Saa 20:12: Visi-Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko bakoze imyiteguro ihambaye mu kwitegura iki gitaramo ‘kuko cyihariye’ Yavuze ko mu rwego rwo gushimangira ibigwi by’iyi korali, batoje abakiri bato kuririmba kuko ‘twifuza ko bazadusimbura mu myaka iri imbere’.

Saa 20:24 : Abana ba Chorale de Kigali bishimiwe bikomeye, Ni abana bafite imyaka hagati ya 10 na 15 y’amvuko, bigaragaje cyane ubwo baririmbaga indirimbo nka ‘Jingle Bells’ yamamaye cyane mu gihe cya Noheli,

Bakomereza ku ndirimbo bise ‘Twige Muzika’ ishishikariza abakiri bato kwiga umuziki, bongera gukomerwa amashyi ubwo baririmbaga indirimbo ‘You Raise me Up’ ndetse na ‘Colombe Ivre’ Izi ndirimbo zose bazaririmbye bacurangiwe na Pacifique.

Saa 20:40 : Visi-Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Isaac yavuze ko imyaka irindwi ishize ari muri iyi korali ‘rwari urugendo rutoroshye kandi ruryoshye’. Yavuze ko igice cya kabiri cy’indirimbo baririmbye kibanze cyane ku ndirimbo za Noheli, zigaruka ku ivuka ry’umukiza. Igice cya kabiri cy’indirimbo, cyari kigizwe n’indirimbo umunani. Byasabye ko hifashishwa abacuranzi bashya b’iyi korali, ubundi baranzika mu muziki.

Saa 20: 53 : Indirimbo baririmbye zikubiye mu muzingo bise ‘Messiah’ zigizwe na ‘For Unto Us A Child is Born’, ‘The Trumpet Shall Sound’, ‘Rejoice Greatly’, ‘Worthy is The Lamb’, ‘If God Be for Us’, ‘Thus Saith The Lord’, ‘The Shall the Eyes of The blind’, ‘Their Sound Is Gone Out’ n’izindi.

Saa 20: 57 : Abaririmbyi binjiye mu gice cya Gatatu: Bitaye cyane ku ndirimbo zivuga kuri Yesu nk’umwami n’umukiza wacunguye muntu, baririmba indirimbo nka ‘Jesus, joy of man’s desiring’ ya Johann Sebastian Bach. Baririmbye kandi indirimbo ‘O Christmas Tree’ ya Celtic Woman, bakomereza kuri ‘Ding dong merrily ya Arbeau na Paul Barker ndetse na ‘Abijuru Baririmba’ yashyizwe mu majwi na Isaac Gatashya na Dieudonne Murengezi

Saa 22: 29 : Karidinali Kambanda yasabye Chorale de Kigali indirimbo ishimira Imana mu rwego rwo gusoza iki gitaramo n’isengesho. Mu isengesho, Kambanda yashimye Imana yacunguye muntu, akabona ubuzima bw’iteka. Yashimye Imana ‘yaduherekeje muri iyi minsi, tukaba tugejeje muri iyi minsi ya Noheli ijyana n’iminsi Mikuru ya nyuma y’umwaka.’

Saa 22: 40 : Iki gitaramo cyashyizweho akadomo n’indirimbo ‘Chiquitita’ iri mu ndirimbo zo hambere zamamaye mu buryo bukomeye, yumvikana mu muziki wa Classic. Iyi ndirimbo yari ku rutonde rw’izo abakristu bahisemo ko bazabaririmbira muri iki gitaramo. Yari kumwe n’indirimbo ya UEFA Champions League yamamaye mu buryo bukomeye.

Kambanda yashimye Imana ku bwo kurinda u Rwanda, asaba Imana kuzaherekeza Abanyarwanda n’u Rwanda mu mwaka wa 2024. Yasabiye Afurika n’Isi yose umugisha, ndetse n’amahoro arambye. Yasabye ko ubutumwa bwa Noheli bw’urukundo n’amahoro bigera mu miryango yose ‘kugirango ingoma yawe y’urukundo igende iganza hose’.

Kambanda yashimye kandi Imana ku bw’impano yahaye Chorale de Kigali kuva itangiye kugeza ubu ndetse n’ubutumwa itanga mu bihangano by’abo. Yasabye Imana gukomeza n’abakiri bato b’iyi korali, kuzatera intambwe nk’iyabo. Ati “Turagusaba kugirango ukomeze kubafasha muri ubu butumwa. Turagusaba kugirango ukomeze Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacu, Ukomeze ufashe Kiliziya mu kogeza ubutumwa bwawe… kugirango izina ryawe rihore risingizwa.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *