“Ibanga ryacu nk’ Abanyarwanda ni ugufatanya, Ntiwakora byose wenyine, ugomba gukorana n’abandi” Perezida Paul Kagame.

Amakuru Amateka Kwibuka

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka bihereye mu gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.

Ati: “Dukora ibyo dushoboye, ibishoboka ariko ntitubikora twenyine tugerageza kubikorana n’ibindi bihugu, ibihugu duturanye n’ibindi. Hari ibyo dushyira imbere, ni byo dushingaho agati. Icya mbere ni ugukemura iby’imbere mu gihugu bifitanye isano n’amateka yacu ndetse naho duherereye,

tugakora ibyo umuntu ashobora kugira ngo tugire igihugu gitekanye, abaturage bakabona ibyiza, tugakorana, bakagira umutekano n’iterambere.” Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe mu gukemura ibibazo byari hagati mu Banyarwanda.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta gihugu gishobora kubaho nk’ikirwa, Ati:” Nta gihugu cyaba ikirwa, nta gihugu ku isi cyavuga ko kigiye kubaho ubwacyo cyonyine. Tugerageza kureba inyungu rusange hagati yacu n’abaturanyi n’abandi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko hari ibigomba kwirindwa kugira ngo igihugu kimere neza.
Yagize ati: “Ntushobora kuyobora neza mu mutuzo, ntushobora kugira umutekano igihe uzana amacakubiri mu bantu”.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu bimwe by’ibiturannyi nka Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo n’u Burundi ntuhaze neza. U Rwanda ruvuga ko ibibazo byo muri DRC byakemurwa na bo ubwabo, kuko Atari ikibazo cy’u U Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *