I Nasho hasojwe imyitozo n’amahugurwa ku basirikare barwanira ku butaka, mu ngabo z’U Rwanda. {Amafoto}

Amakuru Politiki Umutekano

Abasirikare barimo Aba Offisiye ndetse n’abafite andi mapeti mu ngabo z’U Rwanda basoje amahugurwa n’imyitozo y’Ingabo zirwanira ku butaka {(Advanced Infantry Training/AIT} Mu kigo cya Nasho Basc Training Center.

Ni imyitozo ndetse n’amahugurwa aba basirikare basoje kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Mu gihe bari bayimazemo igihe cy’Amezi agera kuri arindwi mu birori n’imyiyereko byabereye mu kigo cya Gisirikare cya Nasho Basic Training Center mu karere ka Kirehe.

Mu izina ry’Umukuru w’Igihugu akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’U Rwanda Perezida Paul KAGAME, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, niwe wayoboye uyu muhango wo gusoza aya masomo ku mugaragaro.

Muri iki gikorwa Gen. Mubarakh Muganga yashimye abasoje iyo myitozo, ndetse ashimangira ko bakwiye gukomeza gushyira imbere ikinyabupfura bahakuye ndetse na morali mu byo bazakora byose mu nshingano bagiye kujyamo.

Yavuze ko ubuhanga buhanitse mu mirwanire bavanye muri iyo myitozo, buzabafasha kuzuza neza inshingano bahamagarirwa muri RDF, Gen Mubarakh yashyikirije kandi ibihembo abitwaye neza kurusha abandi muri iyi myitozo.

Imyitozo ihambaye ihabwa abasirikare barwanira ku butaka, igamije kubafasha kwagura no kunoza ubumenyi bavana mu masomo y’ibanze ya gisirikare, ndetse akanabafasha kubategurira gukora inshingano zabo kinyamwuga nk’abarwanira ku butaka mu gufasha RDF kugera ku ntego zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *