Umukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo, Niyonzima Haruna, yahawe ibyishimo bidasanzwe na bagenzi be muri Al-Taawon Ajdabiya SC akinira muri Libya.
Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi ndetse agakinira n’izindi kipe zikomeye muri Africa nka Young Africans, APR Fc, AS Kigali n’izindi yatunguwe na bagenzi be bakinana muri AL-Taawon Ajdabia SC muri Libya bamwifuriza Isabukuru Nziza y’Amavuko.
Haruna Niyonzima yagize isabukuru y’Amavuko y’imyaka 35, Haruna ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bageze ku bigwi bifatika cyane ko ari umwe mu bakinnyi babanye n’ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire ndetse akaba yarakinnye hanze y’Igihugu igihe kirekire kandi mu makipe atandukanye.
Haruna yabaye Kapiteni w’Amavubi igihe kirekire ndetse nk’umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga {Midfielder} yabashije kuyitsindira ibitego bitari bicye ndetse anatanga imipira yavuyemo ibindi bitego byafashije ikipe y’igihugu mu gihe cyose yagerageje kwitwara neza.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa gatandatu, Haruna NIYONZIMA yashimiye bagenzi be bamutekerejeho bakanazirikana itariki y’amavuko ye, Yagize Ati “Muraho nshuti zanjye, Umuryango wanjye mugari ndetse n’abafana. Ndabashimiye cyane mwese ku rukundo mwanyeretse, Murakoze mwese cyane kunyifuriza isabukuru nziza, Imana yanjye ibahe umugisha. Ikindi kinini ndashimira cyane bagenzi banjye kubw’icyubahiro cyinshi bangaragarije.”
Kugeza ubu Haruna NIYONZIMA nyuma yo kuva muri AS Kigali yerekeje mu bihugu by’Abarabu mu ikipe ya AL-Taawon Ajdabia SC yo mu gihugu cya Libya gusorezayo umupira w’amaguru dore ko n’imyaka agezemo ari imyaka yo gusezera burundu kuri ruhago.